Igabanuka ry'ubushobozi bwo kwibuka ni ikibazo gihangayikishije abantu benshi muri iki gihe. Impamvu nyamukuru z'iki kibazo zirimo umunaniro ukabije (stress), imirire mibi, kutagira imyitozo ngororamubiri ihagije, gukoresha ibiyobyabwenge no kudasinzira neza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko hejuru ya 60% by'urubyiruko rwugarijwe n'umunaniro ukabije, bigira ingaruka zikomeye ku mikorere y'ubwonko no ku bushobozi bwo kwibuka.
Impamvu zitera igabanuka ry'ubushobozi bwo kwibuka:
Umunaniro ukabije: Umunaniro ukabije utera igabanuka ry'ubushobozi bw'ubwonko bwo gukora neza, cyane cyane mu bijyanye no kwibuka.
Ibi biterwa n'uko umusemburo wa
cortisol wiyongera mu mubiri, ukangiza uturemangingo tw'ubwonko, by'umwihariko
agace ka hippocampus gafite uruhare runini mu kubika amakuru.
Imirire mibi: Kurya ibiryo bidafite intungamubiri zihagije bigira ingaruka mbi ku mikorere y'ubwonko 'caregiving data research memory loss'. Indyo ikennye kuri poroteyine n'ibinure byiza nka omega-3 ishobora gutera igabanuka ry'ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe.
Kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije: Imyitozo ngororamubiri ifasha mu kongera amaraso atembera mu bwonko, bikarinda igabanuka ry'ubushobozi bwo kwibuka. Kutayikora bishobora gutera ubwonko gukora nabi no gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe.
Hari n'izindi mpamvu zishobora gutuma haho kwibagirwa nk'imyaka y'ubukure kuko uko ugenda usaza n'ubushobozi buragabanyuka, indwara zifata ubwonko nka Alzheimer's, ihungabana n'agahinda gakabije nibindi mpamvu zitandukanye.
Uburyo
bwo kwirinda igabanuka ry'ubushobozi bwo kwibuka:
Gukora imyitozo ngororamubiri: Kwiruka iminota 10 gusa bishobora kongera ubushobozi bw'ubwonko mu gufata no kwibuka.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 26 bafite ubuzima buzira umuze bwagaragaje ko kwiruka iminota 10 byongera ubushobozi bw'ubwonko mu gufata mumutwe no kwibuka.
Kurya indyo yuzuye: Kurya ibiryo bikungahaye kuri poroteyine n'ibinure byiza nka omega-3 bifasha mu mikorere myiza y'ubwonko. Ibi biribwa biboneka mu mafi, imbuto ntoya, epinari, broccoli, n'ibishyimbo bitukura.
Kwirinda umunaniro: Kuruhuka no guhangana na stress binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri, kuganira n'inshuti n'umuryango, ndetse no gukora ibikorwa bigushimisha bigufasha mu kugabanya umunaniro ukabije, bityo bigatuma ubwonko bukora neza "uburyo 9 bwo kwirinda stress nuburwayi bwumutima".
Gusinzira neza: Kuryama amasaha ahagije kandi ku gihe kimwe buri munsi bifasha ubwonko kubika neza amakuru no kongera ubushobozi bwo kwibuka.
Kwirinda kureba mu bikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo na telefoni mbere yo kuryama byibura mbere y'iminota 30 nabyo bigufasha gusinzira neza.
Guseka no kwishima: Guseka bitera umubiri gusohora imisemburo ya endorphins, ikongera dopamine mu bwonko bikongera ibyishimo, bikarinda igabanuka ry'ubushobozi bwo kwibuka.
Kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge nk’inzoga, itabi n’ibindi bizagufasha guhangana n’ibibazo byo kwibagirwa.
Kwita ku buzima bwacu bwa buri munsi binyuze mu mirire myiza, imyitozo ngororamubiri, gusinzira neza kwisuzumisha kwa muganga no guhangana na stress ni ingenzi mu kurinda igabanuka ry'ubushobozi bwo kwibuka.
Kwitabira izi ngamba bizafasha ubwonko bwawe gukomeza gukora neza no kwirinda ibibazo byo kwibagirwa.
Kunaniza ubwonko nabyo bituma butakaza ubushobozi bwo kubika amakuru ukibagirwa vuba
Gerageza ufate umwanya ungana n'iminota 30 utareba mu bikoresho by'ikoranabuhanga
Kudakora imyitozo ngorora mubiri biri mu bituma ubwonko butakaza ubushobozi bwo kubika amakuru
Gukoresha ibiyobyabwenge, kutaryamira igihe cyangwa ngo uryame neza biri mu bituma ubwongo butakaza ubushobozi bwo kubika amakuru ukibagirwa ibintu vuba
TANGA IGITECYEREZO