Abashakashatsi mu kigo cya Wuhan Institute of Virology mu Bushinwa bavumbuye ubwoko bushya bwa koronavirusi, bwitwa HKU5-CoV-2, bushobora gukwirakwira mu bantu. Ibi bikomeje gutera impungenge nyuma y’igihe gito icyorezo cya Covid-19 cyemejwe ko cyarangiye.
Ubu bwoko bushya bwa koronavirusi bufitanye isano na SARS-CoV-2, iyi yatumye habaho icyorezo cya Covid-19, kandi inafitanye isano ya hafi na MERS, indi koronavirusi ifite ubukana bwinshi, ifite ubushobozi bwo kwica 30% by’abayanduye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga Shi Zhengli, akaba azwi cyane kubera ubuhanga bwe kuri koronavirusi. Ibipimo byagaragaje ko HKU5-CoV-2 ishobora kwinjira mu turemangingo tw’abantu nk’uko byagaragaye kuri SARS-CoV-2, aho igaragaza ubushobozi bwo kuba yakwinjira mu bantu mu buryo bworoshye, iyi ikaba ishobora gusangwa mu ducurama.
Abashakashatsi bagize bati: "Hari ibyago byinshi byo kuba iyi Virusi yakwanduza abantu, byaba mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu guhura n’inyamaswa zifite iyi Virusi" nubwo ishobora kuba idafite ubukana nk'ubwa Covid-19 'coronavirus potential cause pandemic discovered china'.
MERS ni indwara y’ubuhumekero ikwirakwira iva ku nyamaswa ijya ku bantu, ishobora gutera umuriro, inkorora n’ibibazo bitandukanye by’ubuhumekero. Nubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habonetse abarwayi babiri gusa mu 2014, iyo ndwara nta rukingo irabonerwa, bikaba bikomeje kuba ikibazo gikomeye.
HKU5-CoV-2 ni virusi yo mu muryango wa merbecovirus, ikaba yaragaragaye mu nyamanswa zirimo mink na pangolin zakekwagaho kuba imvano ya Covid-19.
Ubushakashatsi bwerekanye ko izi virusi zikunze gusakara hagati y’amoko atandukanye y’inyamaswa, hakaba hari ibyago byo kwanduza abantu nkuko tubikesha Economic Times.
Ikigo cya Wuhan Institute of Virology, gikomeje gukemangwa mu nkomoko ya Covid-19, mu gihe hakomeje impaka ku nkomoko y’iyo ndwara hibazwa niba yaraturutse muri laboratwari cyangwa mu nyamaswa nk’uko byagenze kuri SARS na MERS. Ariko n’ubwo ibi bimaze igihe bihanahanwa, inkomoko ya nyayo ya Covid-19 na n'ubu ntiramenyekana.
Abashakashatsi mu kigo cya Wuhan Institute of Virology mu Bushinwa bavumbuye ubwoko bushya bwa koronavirusi, bwitwa HKU5-CoV-2
Ubu bwoko bushya koronavirusi bufitanye isano na SARS-CoV-2, iyi yatumye habaho icyorezo cya Covid-19
Iyi Virus yo ntabwo ifite ubushobozi nk'ubwa Covid-19 kuko abahanga bavuga ko n'ubusanzwe yari iriho usibye ko iba munyamaswa
Ubushakashatsi burakomeje kugira ngo harebwe uburyo ishobora kwirindwa mbere y'uko itangira kuza mu bantu
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi Virus iba mu nyamaswa nk'uducurama ikaba yakwimuka ikajya mu bantu
Pangolin imwe mu nyamaswa zizwiho kugira iyi virusi ya HKU5-CoV-2
TANGA IGITECYEREZO