RURA
Kigali

Ese ni ryari umugore yongera kubona imihango nyuma yo kubyara?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:21/02/2025 11:16
0


Iki ni ikibazo usanga abagore bakunze kwibaza, bati ese nzongera kubona imihango ryari nyuma yo kubyara? Mu gihe ushobora kuba warishimiye akaruhuko n’agahenge wabonye mu gihe wari utwite, none ukaba wamaze kubyara, umushyitsi wawe wa buri kwezi agiye kugaruka vuba.



Bimwe mu mpinduka ziba iyo umugore atwite, harimo no kumara amezi icyenda cyangwa arenga atabona imihango. Ariko iyo umwana amaze kuvuka umugore yitegura ko agomba kongera kubona imihango nk’ibisanzwe, ariko se ni ryari umugore yongera kubona imihango nyuma yo kubyara? Ese biratinda? Cyangwa ahita atangira kuyibona mu kwezi gukurikira uko yabyayemo?

 Abagore benshi kandi barababara cyane mu gihe cy’imihango, bagira uburibwe bukabije, usanga rero iyo bitegura kubyara ku nshuro ya mbere baba bafite amatsiko bibaza uko bizagenda, bashaka kumenya uko imihango yabo ya mbere nyuma yo kubyara izaba imeze, niba bazaribwa nk’ibisanzwe.

Hatitawe niba warabyaye neza (utabazwe) cyangwa niba warabyaye ubazwe (section), buri wese arava nyuma yo kubyara. Nyamara ibi bitandukanye n’amaraso aza mu gihe cy’imihango. Inyandiko yasohotse ku rubuga rwa Natural Cycle igaragaza ibisubizo kuri ibi bibazo abagore bakunze kwibaza. Dore ibyo ugomba kumenya:

 Mu by'ukuri ntago umuntu yahita yemeza neza igihe azabonera imihango nyuma yo kubyara, kuko bishobora guhindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye, niba umubyeyi yonsa cyangwa atonsa n’izindi mpamvu zitandukanye.
 

Muri rusange, dore igihe ushobora guteganya kongera kubona imihango nyuma yo kubyara:

 Mu gihe hari ibintu byinshi bishobora kugira ingaruka ku gihe umugore ashobora kongera kubonera imihango, nyamara ikintu cy’ingenzi ni ukonsa. Kuba umugore yonsa cyangwa atonsa bigira uruhare rukomeye mu kugena igihe imihango izagarukira. 

Iyo wonsa, umubiri wawe urekura imisemburo yitwa “ prolactine”. Prolactine niyo ifasha umubiri w’umubyeyi  gukora amashereka, ariko nanone ishobora no gutuma umugore atajya mu gihe cy’uburumbuke ndetse ntanabone imihango, niyo mpamvu konsa bishobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro.

 Ubushakashatsi bwakozwe na Natural Cycle, bugaragaza ko igihe imihango igarukira nyuma yo kubyara bishobora kugenwa no kuba wonsa cyangwa utonsa. 

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku babyeyi batwite, ababyaye barimo abonsa n’abatonsa, aho abenshi mu babyeyi batonsa na gato bavuga ko bongeye kubona imihango  mu mezi atatu ya mbere nyuma yo kubyara, mu gihe ku babyeyi bonsa byagaragaye ko  umwe  muri batanu  bonyine ari we wongeye  kubona imihango mu gihe cy’ameze atatu, naho abandi bakaba batinda kongera kuyibona.

Umubyeyi wonsa gusa nta kindi avangiye umwana we, imihango ye ishobora kugaruka mu gihe cy’amezi atatu kugeza kuri atandatu, ariko kandi bishobora  kugera ku mwaka cyangwa amezi 18.

 Niba wonsa igice cyangwa utonsa, imihango yawe ishobora kugaruka vuba, mu gihe cy’ibyumweru bitandatu kugeza kuri 12.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri  Obstetrics & Gynecology, bugaragaza ko akenshi imihango igaruka  hagati yiminsi 45 kugeza 94 nyuma yo kubyara.
 

Nyamara, ubu bushakashatsi bugaragaza ibisubizo rusange, buri muntu ashobora kugira ibihe bye byihariye imihango ye ishobora kugarukira bitewe n’impamvu zitandukanye cyangwa bitewe n’umubiri we.

 

Nta bushakashatsi buragaragaza niba nyuma yo kubyara imihango yawe izagaruka nk’uko yari imeze mbere y’uko utwita.

Niba imihango yawe ije mu buryo butandukanye, uburibwe bukiyongera,abahanga batanga inama zo kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo uhabwe ubufasha mu gihe ubona biteye impungenge.

Gufata imiti igabanya ububabare  birimo “naproxen” nka “relief” abahanga bavuga ko atari byiza kubikomeza no mu gihe wonsa.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND