Ikipe y'Amagaju FC yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinwe kuri uyu Wa Gatandatu muri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Umukino urangiye Amagaju FC anganyije na Rayon Sports igitego 1-1. Rayon Sports nyuma yo kunganya yakomeye kuba kumwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 41 aho irusha amanota 4 APR FC ifitanye umukino na Mukura VS ku munsi wejo.
Uko umukino wagenze umunota ku munota;
90+4' Rayon Sports ibonye uburyo bwa nyuma imbere y'izamu ku mupira waruzamuwe neza maze Nsabimana Aimable agiye gushyiraho umutwe birangira umubanye muremure
90+2' Umunyezamu w'Amagaju FC, Kambale Dieume aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga
90+1' Bugingo Hakim ateye kufura yari iteretse ahantu heza ariko umupira impande y'izamu gato cyane
Umukino wongeweho iminota 5
89' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Iraguha Hadji hajyamo Biramahire Abbedy
87' Bugingo Hakim azamuye neza koroneri maze umunyezamu arasohoka ayikuramo, umupira usanga Fall Ngagne agiye kurekura ishoti ba myugariro baritambika
82' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Ndayishimiye Richard hajyamo Aziz Bassane
80' Myugariro wa Rayon Sports, Nsabimana Aimable aryamye hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga
78' Amagaju FC abonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kiza Useni Seraphin ahawe umupira na Masudi Narcisse
69' Amagaju FC yari abonye uburyo imbere y'izamu ku mupira Shema Jean Baptiste yari ahaye Kiza Useni Seraphin agiye kurekura ishoti ariko Youssou Diagne awumukuraho
66' Rayon Sports niyo yihariye umupira aho irimo irahererekanya gake gake ishaka aho yamenera
60' Rayon Sports nayo ikoze impinduka mu kibuga havamo Ishimwe Fiston hajyamo Paul Jesus
58' Amagaju Fc akoze impinduka mu kibuga havamo Bizimana Ipthi Hadji na Sebagenzi Cyrille hajyamo Nkurunziza Seth na Rachidi Mapoli
55' Bugingo Hakim azamuye koroneri Rukundo Abdoulrahman agiye gushyiraho umutwe ariko umunyezamu w'Amagaju FC akuramo umupira
49' Rayon Sports ibonye kufura nziza ku ikosa Twizeyimana Innocent akoreye Rukundo Abdoulrahman binamuviramo kubona ikarita y'umuhondo. Ihise iterwa na Rukundo n'ubundi ariko inyura haruguru y'izamu
47' Amagaju FC atangiranye imbaraga igice cya kabiri asatira,Nasuru Wesunga arekuye ishoti ariko rinyura impande y'izamu gato cyane
46' Igice cya kabiri kiratangiye
Igice cya mbere kirarangiye
45+1' Amagaju Fc yari agerageje uburyo bwa nyuma mbere yuko igice cya mbere kirangira ku mupira Matumona yarahaye Dusabe Jean Claude gusa Nsabimana Aimable aratabara
Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri
39' abakinnyi b'Amagaju FC bakomeje gukorera amakosa abakinnyi ba Rayon Sports bigatuma iyi kipe yambara ubururu n'umweru ibona kufura nyinshi nubwo ntacyo iri kuzimaza
34' Nyuma yuko Rayon Spports ifunguye amazamu ikomeje kwiharira umukino,abasore b'Amagaju FC bibuze
30' Rayon Sports ifunguye amazamu ku gitego cya Fall Ngagne ku mupira yarahawe na Rukundo Abdoulrahman
29' Rayon Sports ikomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu,uwitwa Bugingo Hakim ahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ashaka imitwe y'abarimo Fall Ngagne ariko ba myugariro b'Amagaju FC baritambika
27' Rukundo Abdoulrahman uri gukina n'ikipea yavuyemo acenze neza atanga umupira kwa Ndayishimiye Richard nawe agiye kuwutanga kwa Ishimwe Fiston,Twizeyimana Innocent awukuraho
23' Myugariro w'Amagaju FC,Addel Matumona aryamye hasi kwitabwaho n'abaganga
22' Muri iyi minota umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati nta gusatirana cyane biri kuba
19' Rutahizamu w'Amagaju FC,Kiza Useni Seraphin akomeje gutanga ibimenyetso ko aribuhe akazi ba myugariro ba Rayon Sports
16' Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Nsabimana Aimable maze iterwa na Rukundo Abdoulrahman gusa ba myugariro b'Amagaju FC bakiza izamu
13' Myugariro w'Amagaju FC,Tuyishime Emmanuel yari akoze amakosa yihera umupira Ishimwe Fiston imbere y'izamu gusa birangira nta kintu awumajije
12' Amagaju FC arase uburyo bwa mbere bwashoboraga kugira icyo butanga ku mupira mwiza Masudi Narcisse yarazamukanye agiye kuwuhindura imbere y'izamu ashaka Kiza Useni Seraphin maze Nsabimana Aimable akiza izamu
7' Rukundo Abdoulrahman yarahaye umupira mwiza Fiston ari mu rubuga rw'amahina ariko ba myugariro b'Amagaju FC baba maso bawumutanga atarawugeraho
5' Rutahizamu w'amagaju FC ukina anyura ku mpande, Kasereka Musayi yari abonye umupira asigaranye na Khadime Ndiaye ariko asifurwa kurarira
4' Kugeza ubu amakipe yombi arakirimo arigana nta n'imwe irashyira umupira hasi ngo ikine mu buryo bufatika
2' Umupira ufitwe n'ikipe ya Rayon Sports irimo irahererekanya gake gake ishaka aho yamenera
1' Umukino utangijwe n'ikipe ya Rayon Sports ihita inatera umupira muremure imbere y'izamu ishaka Iraguha Hadji ariko ba myugariro b'Amagaju FC bawushyira muri koroneri
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga;Kambale Kilo Dieume,Masudi Narcisse,Addel Matumona Wakonda, Tuyishime Emmanuel, Twizeyimana Innocent, Dusabe Jean Claude,Iradukunda Daniel,Kasereka Musayi Agira,Sebagenzi Cyrille, Bizimana Ipthi Hadji na Useni Kiza Seraphin.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:Khadime Ndiaye, Serumogo Ally , Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Souleymane Daffe, Ishimwe Fiston, Ndayishimiye Richard,Iraguha Hadji, Fall Ngagne na Rukundo Abdul-Rahman .
Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona igiye gukina uyu mukino nyuma yuko iheruka gutsinda Kiyovu Sports FC 2-1 mu mukino wo ku munsi wa 17 . Amagaju FC nayo agiye gukina nyuma yuko yari ya
Imibare yerekana ko imikino 22 yahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 14, Amagaju FC itsindamo 4 banganya 4. Murera yinjijemo ibitego 41 naho Amagaju FC yinjizamo ibitego 14.
Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi wabereye kuri Kigali Pelé Stadium wari warangiye anganya ibitego 2-2.
Ni ibitego byari byatsinzwe na Nsabimana Aimable na Adama Bagayogo ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe iby'Amagaju FC byo byatsinzwe na Rachid Mapoli na Iragire Saidi.
Muri shampiyona iheruka, umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium naho mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Rayon Sports itsinda igitego 1-0 cya Muhire Kevin.
Amagaju FC ntabwo afitanye amateka meza na Rayon Sports kuko Muri 2019 iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe yakiriye Murera maze uwo mukino urangira itsinzwe ibitego 2-1 ihita inamanuka mu kiciro cya 2.
Abakinnyi b'Amagaju FC bishyushya
Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya
Abafana ba Rayon Sports babukereye
AMAFOTO: RBA
TANGA IGITECYEREZO