Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana by’umuziki mu muziki gakondo, Josh Ishimwe yatangaje ko yambitse impeta y’urukundo [Fiançailles] umukunzi we Gloria bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo, banitegura kurushinga.
Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Reka Ndate Imana’, yabwiye InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bamaze iminsi.
Yavuze ko amaze imyaka itatu akundana n’uyu mukobwa, kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati “Tumaze igihe kirenga imyaka itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu umurimo.”
Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.
Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.
Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.
Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.
Josh Ishimwe yatangaje ko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Gloria
Josh Ishimwe yavuze ko umukunzi we ari Umukristu, byamusunikiye gukundana nawe
Josh yavuze ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we byabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufarasa
Josh Ishimwe yambikiye impeta umukunzi we hafi y'umunara wa 'Tour d'Eiffel' wamamaye ku Isi
KANDA UREBE INDIRIMBO Z'UMUHANZI JOSH ISHIMWE YAKOZE MU BIHE BITANDUKANYE
TANGA IGITECYEREZO