Umuhanzi wo muri Uganda, Alien Skin, yatangaje ko nyuma y'igitaramo yakoreye kuri Lugogo Cricket Oval ko agiye kuva mu muziki.
Alien Skin yagaragaje ko ashobora kuva mu muziki wa Uganda nyuma y'igitaramo cye cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval. Mu gihe yari ari ku rubyiniro, yatangaje ko agiye kwita ku bikorwa by'ubucuruzi bwe bitari umuziki.
Yagize ati: "Byeruye uyu munsi, ndasezera ku ruhando rwa muzika ya Uganda nk'umuhanzi. Ariko, nzaguma kuba umwe mu bahanzi b'abanyabigwi".
Ni nyuma y'igitaramo yakoze ariko yari yarabujije abanyamakuru kuzitabira iki gitaramo uretse uwari wishyuye gusa.
Abafana ntibashimye neza uyu mwanzuro we, aho batangiye kwerekana ko badakunze umwanzuro wo guhagarika umuziki.
Bamwe batangaje ko bakomeje kwifuza kumubona ku rubyiniro no mu bikorwa bitandukanye by'umuziki, bityo bagashidikanya ku cyemezo cya Alien Skin cyo guhagarika kuririmba.
Kugeza ubu, Alien Skin ntabwo aratangaza neza icyo azajya akora nyuma yo kureka umuziki, kandi benshi bakomeje kwibaza ibyo uyu muhanzi agiye kujyamo ariko atababwiye.
Alien Skin yataramanye n'abafana be m7 gitaramo cy'akataraboneka benshi bakomeza kuvugishwa n'uburyo yagaragaye ari imbere y'umusaraba
TANGA IGITECYEREZO