RURA
Kigali

Uburyo 9 bwo kwirinda Stress n’uburwayi bw’umutima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/09/2022 13:38
0


Menya uburyo 9 wakoresha bukagufasha kwirinda Stress n'uburwayi bw'umutima buhitana benshi.



Uko urwanya umunaniro ukabije (stress), bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umutima. Twaguteguriye uburyo bwiza bwo kurwanya stress no kwirinda uburwayi bw’umutima, nk’uko tubikesha  ikinyamakuru Onlymyhealth cyandika ku buzima:

1. Gusabana n’abandi

Abantu batagira abandi basabana, burya bafite ibyago byinshi byo kuwara umutima. Kumara igihe kinini uri wenyine bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umutima. Ku rundi ruhande ariko, kumarana igihe kinini n’incuti zawe bikugabanyiriza ibyago byo guhura n’umunaniro ukabije bakunze kwita Stress, ari nako urinda umutima wawe guhura n’uburwayi.

2. Kuganira ku bibazo byawe.

Abantu bihererana ibibazo bibakomereye, nabo baba bishyira mu kaga ko kurwara stress n’uburwayi bw’umutima. Abahanga bavuga ko kuganira ibibazo by’ingutu bigukomereye n’umufasha wawe, abo mu muryango cyangwa inshuti zawe, bikugabanyiriza ibyago byo kurwara umunaniro ukabije ndetse n’uburwayi bw’umutima.

3. Kwirinda ibisindisha.

N’ubwo kunywa gacye ntacyo byangiza ku buzima bw’umutima, kunywa ibisindisha byinshi nabyo byongera umuvuduko w’amaraso biganisha ku kurwara umutima.

4. Kwirinda ikawa

Ikawa ikangura imisemburo yongera stress.

5. Indyo yuzuye

Iyi ndyo ivugwa hano ni itarimo inyama zitukura ahubwo yiganjemo imboga n’imbuto, ibinyamisogwe, amafi n’inkoko bifasha cyane kubungabunga ubuzima bw’umutima.

6. Gusinzira

Gusinzira nibura amasaha atari munsi y’atandatu birafasha, aha ariko nanone ibitotsi byiza ni ingenzi kuko gucikiriza ibitotsi kenshi nabyo byagutera uburwayi, umuvuduko ukabije w’amaraso.

7. Imyitozo ngororamubiri

Imyitozo ngororamubiri nko kunyonga igare, kwiruka buhoro (jogging) nabyo bifasha ubuzima bw’umutima.

8. Guseka

Guseka nabyo bigabanya ibinure, bigafasha umutima gukora neza.

9. Kugana abaganga

Burya ku bitaro haba ishami ry’ubuvuzi bw’uburwayi bwo mu mutwe, aho bagusuzuma bakamenya uburwayi ubwo ari bwo bwose ufite yaba umunaniro ukabije (stress), agahinda k’inyongobezabugingo (depression) n’ubundi burwayi bwose bwo mu mutwe bufitanye isano ya hafi n’umutima. Igihe rero wagerageje izindi nama bikanga, ihutire kugana muganga wabyigiye agufashe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND