RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Umwongereza yagizwe Minisitiri w'Intebe ku myaka 24 y'amavuko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/02/2025 7:56
0


Tariki ya 19 Gashyantare 2025 ni umunsi wa 50 w’umwaka usigaje iminsi 315 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1783: Mu Bwongereza, Pitt William, yagizwe Minisitiri w’intebe afite imyaka 24 y’amavuko.

1797: Binyuze mu masezerano ya Tolentino, Papa Pie VI yahaye u Bufaransa Avignon, Romagne, Bologne, Ferrare na Comtat Venaissin mu gihe ingabo za Bonaparte zageze i Vienne, zinyuze muri Tyrol.

1924: Habaye igikorwa cy’ihirikwa ku butegetsi rya Chah Ahmad, muri Perse, Ubu ni Iran.

1928: Inkongi y’Umuriro yafashe ibirombe bya Zahabu Hollinger i Timmins, muri Ontario, abantu 39 barapfa.

1936: Muri Espagne, hashyizweho Guverinoma nshya ya Manuel Azaña.

1941: Ingabo z’Abongereza zabaga muri Kenya zinjiye muri Somalia yari iri mu biganza n’Abataliyani.

1941: Hashyizweho Umutwe wiswe Deutsches Afrikakorps (DAK) uyobowe na Rommel muri Libya kugira ngo ushyigikire ingabo za Mussolini.

1945: Abanyamerika bageze i Iwo Jima mu Buyapani.

1959: Amasezerano yemera ubwigenge bwa Chypre yashyizweho umukono i Londres n’u Bugereki, Turquie n’u Bwongereza.

1962: Général de Gaulle yemeje ko u Bufaransa bugiye guhura n’ibihugu bitatu by’ibihangange mu gukoresha intwaro z’ubumara ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, mu rwego rwo kuzigabanya.

1963: Repubulika z’Abasoviyeti zamenyesheje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Fitzgerald Kennedy ko abasirikare babo bagera ku 17 000 babaga muri Cuba bagiye gutahuka.

1975: Hashyizweho Komisiyo yiswe Pike mu rwego rw’abahagarariye abaturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rwa CIA.

1983: Muri Amerika mu gace ka Settle abasore babiri bitwaje intwaro, Willie Mak na Benjamin Ng biciye abantu 13 mu kabyiniro.

1984: Mu muhango wabereye ahiswe ku rubuga rwa Petero Mutagatifu (Place Saint-Pierre), Papa Jean-Paul II yashyize abantu 99 bahowe Imana mu gihe cy’Impinduramatwara mu Bufaransa, mu rwego rw’abahire.

1985: Boeing 727 ya Kompanyi Iberia yashwanyukiye hafi ya Bilbao, muri Espagne, ihitana abantu 148.

1987: Muri Nicaragua, umunyamakuru wo muri Canada, Peter Bertie, ubwo yari kumwe n’abadashyigikiye leta yarashwe n’ingabo zo muri icyo gihugu.

1989: Ottawa yemeje ko imirongo ya shitani yemewe.

1999: Iyicwa rya Grand Ayatollah Mohammad Sadeq al-Sadr n’abahungu be babiri i Nadjaf (Irak).

2001: Abatalibani muri Afghanistan bishe abasivili b’Aba Chiites bagera kuri 300.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1901: Florence Green, umuntu wa nyuma wamenyekanye ko yarwanye mu ntambara ya mbere y’Isi.

1953: Corrado Barazzutti, Umukinnyi wa tennis w’Umutaliyani.

1953: Cristina Fernández de Kirchner, umwavoka wabaye perezida wa Argentine

1958: Helen Fielding, Umwanditsi w’Umwongereza.

1960: Igikomangoma Andrew de Grande-Bretagne, umuhungu w’umwamikazi Elisabeth II.

1990: Ryad Boudebouz, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Algeria.

2003: Umunya-Maroc Mounir al-Motassadeq waregwaga kuba mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida wagabye ibitero muri Amerika tariki ya 11 Nzeri 2001 yakatiwe imyaka 15 y’igifungo n’urukiko rwa Hambourg.

Bamwe mu bakomeye bitabye Imana kuri iyi tariki:

197: Clodius Albinus, Umwe mu bikomerezwa byo mu Bwami bwa Roma.

1670: Frédéric III de Danemark, Umwami wa Danemark.

1951: André Gide, Umwanditsi w’Umufaransa wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1947.

1952: Knut Hamsun, Umwanditsi wo muri Norvège wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvanganzo mu 1920.

1998: George Male, Umwongereza w’Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabaye ikirangirire mu myaka ya 1930 na 1940.

2009: Pierre Barbotin, wahoze ari mu basiganwa ku magare mu Bufaransa.

2012: Ruth Barcan Marcus, umufilozofe wakomokaga muri Amerika, hari kandi na Renato Dulbecco, umuhanga mu buvuzi bwa virusi ukomoka mu Butaliyani wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu Buvuzi.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND