Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu myaka itanu iri imbere hazashyirwa imbaraga mu mishinga migari igamije kongera ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, hari abakomeje kwijandika mu bujura bw’ibikoresho by’amashanyarazi, aho muri Mutarama 2025 gusa, Polisi yakiriye dosiye zigera kuri 11 zibwerekeyeho.
Amashanyarazi ni imwe mu nkingi za mwamba zituma iterambere ry’igihugu ryihuta kuko ni yo inganda zose zifashisha mu gutunganya ibyo muntu adasiba gukenera mu buzima bwa buri munsi.
Nubwo Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri politiki yo kugeza amashanyarazi kuri bose, inzego zibishinzwe zagaragaje ko hari inyangabirama zikomeje kugaragara mu bujura bw'ibikoresho by'amashanyarari hirya no hino mu gihugu.
Ibi byashimangiwe n'Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, ubwo yari ari mu kiganiro 'Waramutse Rwanda' cya RTV, aho yavuze ko mu kwezi kwa Mutarama 2025 gusa, bakiriye dosiye 11 zijyanye n'ubujura bw'ibikoresho by'amashanyarazi.
Yagize ati: "Uburemere bw’ikibazo ntiburi mu mibare dufite ahubwo tuburebera mu
ngaruka bigira ku Gihugu.''
Ni mu gihe Umuyobozi w'Ishami
rishinzwe Abafatanyabikorwa muri Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu (REG),
Geoffrey Zawadi, agaruka ku guhangana n'ubujura bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga,
yagize ati: "Nta muntu turasanga wahaguye [ahibwe ibikoresho
by'amashanyarazi], bisobanuye ko ababikora babizi. Bize amashanyarazi cyangwa
bakoze mu mashanyarazi.''
Yaboneyeho no gukomoza ku
ngamba z'igihe kirekire zo guhangana n'ubujura bw'ibikoresho by'ikoranabuhanga.
Ati: "Turifuza ko
amasoko tuzajya dutanga, ibikoresho bizajya biba byanditseho REG ku buryo
nitubigusangana utwereka ko ari REG yabiguhaye.''
Umuyobozi w'Ishami
ry'Ubugenzuzi bw'Ibikoresho muri RICA, Mutabazi Joseph, yavuze ko ubujura
bw'ibikoresho by'amashanyarazi butuma hari ibyinjizwa mu Gihugu bitujuje
ubuziranenge.
Ati: “Ingaruka ku
muturage usanga insinga twakoresheje zitujuje ubuziranenge. Mujya mubona inzu
zahiye, ni zo ngaruka z'ibikoresho bitujuje ubuziranenge."
Umuvugizi wa Polisi
y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bufatanye n'inzego zitandukanye
abakora ubujura bw'ibikoresho by'amashanyarazi batazigera bihanganirwa.
Ati: "Tuzamufunga ku
buryo azajya agera aho abona igikoresho cy’amashanyarazi intoki
zikababwa."
Kuva mu myaka ibiri ishize, transfo zirenga 100 zangijwe n'abantu bashakamo amavuta. REG yatangaje ko igiye gukora ubushakashatsi ku cyo ayo mavuta akoreshwa n'ingaruka ashobora kugira ku buzima bw'umuntu. Transfo imwe iba irimo litilo z'amavuta zirenga 100.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko
politiki y’urwego rw’ingufu yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri
Gashyantare 2025 yagaragaje ko inganda zitunganya amashyanyarazi mu Rwanda
zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4.
Imibare igaragaza ko 27%
by’aya mashanyarazi akomoka ku ngomero zifatiye ku mazi, Gas Methane ikagira
21,1% mu gihe akomoka kuri mazutu ari 7%.
Uretse inganda
z’amashanyarazi zo ku migezi, kuva mu 2015 mu Rwanda hatangiye kubyazwa
amashanyarazi akomoka kuri gaz methane yatangiye ari megawatt 26,4 ariko kugeza
mu mpera za 2024 yari amaze kugera kuri megawatt 82,4.
Kuri ubu kandi hari
inganda zitunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri agera kuri
megawatt 85, na ho izitunganya akomoka ku mirasire y’izuba zigeze kuri megawatt
12.
Urugomero rwa Rusumo
ruhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania na rwo ruri mu
zatangiye gutanga amasharazi ku muyoboro mugari mu mwaka ushize. Rufite
ubushobozi bwo gutanga megawatt 80, zigasaranganywa mu bihugu byose mu buryo
buringaniye.
Amakuru ari ku rubuga
rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, agaragaza ko amashanyarazi akomoka
ku ngomero zo mu mazi angana na 43,9% mu gihe akomoka ku mirasire y’izuba ari
4,2%.
Ingo zigerwaho
n’amashanyarazi zigeze kuri 81,4%, harimo 56,5% zafatiye ku muyoboro mugari na
24,9% zifite amashanyarazi yandi yiganjemo imirasire y’izuba.
Magingo aya Akarere ka
Gakenke ni ko kageze kuri 99,3%, Muhanga igeze kuri 98,8% mu gihe Akarere ka
Nyabihu ari ko gafite impuzandengo yo hasi na 69,9%.
Kugeza ubu kandi imihanda
ireshya na kilometero 2.227,6 yaracaniwe kugeza mu 2024, bikazagera mu 2029
imihanda icaniwe igeze kuri kilometero 3.237.
Bigaragazwa ko
amashanyarazi apfa ubusa kubera ibibazo bya tekinike cyangwa izindi mpamvu ari
ku rugero rwa 18,9%.
Mininfra ivuga ko mu
myaka itanu iri imbere ingomero zifatiye ku mazi zizaba zimaze kuzura zizaba
zitanga megawatt 81, zirimo Nyabarongo II izatanga megawatt 45.
Politiki igenga urwego
rw’ingufu igaragaza ko kugeza mu 2034 u Rwanda ruzashyira imbaraga mu kongera
ingano y’amashanyarazi atunganywa haba mu ngomero zifatiye ku mazi, gaz
methane, kubyaza umusaruro nyiramugengeri yose iri mu Rwanda, kugerageza
kubyaza umusaruro umuyaga n’ibindi hagamijwe kugabanya ingaruka
z’imihindagurikire y’ibihe.
Kugeza mu 2034,
biteganyijwe ko hazubakwa ingomero zirimo Rusizi III ruzatanga mwgawatt 68,
Rusizi IV ruzatanga megawatt 95 n’urwa Nsongezi ruzatanga megawatt 12.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yaburiye abijandika mu bujura bw'ibikoresho by'amashanyarazi
TANGA IGITECYEREZO