RURA
Kigali

U Rwanda ntirurimo: Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ibiciro bya peteroli bihanitse

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/02/2025 19:48
0


Mugihe umwaka wa 2025 uri mu kwezi kwa kabiri, izamuka ry'ibiciro bya lisansi rimaze kugera ku rwego rwo hejuru cyane mu bihugu by’Afrika, bigatuma ibiciro by’ibindi bicuruzwa byiyongera bikanongera umutwaro kuri guverinoma, ibigo by’abikorera, abacuruzi, n’abaturage muri rusange.



Kuzamuka kw'ibiciro bya peteroli muri Afurika bifite ingaruka zikomeye mu bukungu n'imibereho myiza. Iri zamuka riterwa ahanini n’imihindagurikire y’ibiciro bya peteroli ku isi, ihindagurika ry’ivunjisha, no kugabanya inkunga ihabwa ibihugu by’Afurika..

Kuzamuka kw'ibiciro bya peteroli bitera ibibazo bikomeye cyane nko kwiyongera kw’ibiciro by’ibindi bicuruzwa, kuko ibiciro byubwikorezi byiyongera, ibi ni ukubera ko mu gihe ibiciro bya peteroli bizamuka, ibiciro byo gutwara ibicuruzwa nabyo biriyongera.

Inganda zishingiye cyane ku bwikorezi nk’amasosiyete y’ubwikorezi n’afite imodoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange, yibasirwa cyane n'ibura rya peteroli. 

Izi sosiyete usangaa zigomba kongera ibiciro byazo kugirango zirinde igihombo gikomeye, bikaba byazitera na none kubura abakiriya.

Ibigo bito usanga ari byo bigirwaho ingaruka zikomeye, cyane cyane ko ubucuruzi bwinshi bwo muri Afurika bushingira ku mashanyarazi akomoka kuri peteroli, iyo rero ibiciro bya peterolo byiyongereye bidindiza imikorere yabwo.

Hamwe n'ibimaze kuvugwa, dore ibihugu by'Afurika bifite lisansi ihenze cyane muri iki gihe, hakurikijwe amakuru yatangajwe na GlobalPetrolPrices agaragaza ko impuzandengo ya peteroli iriho ubu ku isi ari amadorari 1.25 y'amanyamerika kuri litiro, bitandukanye na $ 1.23 kuri litiro yari iriho mu kwezi gushize.

Ugereranije n’urutonde rwasohotse mu kwezi gushize, ibiciro bya lisansi kuri Central Africa, Senegali, Zimbabwe, Seychelles, na Coryte d'Ivoire, byariyongereye.

Hagati aho, igiciro cya lisansi kuri Malawi cyaragabanutseho gato. Uganda yiyongereye ku rutonde rw’uku kwez, isimbuye Kenya yari ku mwanya wa 10 muri Mutarama.

Ni mu gihe ibiciro bya lisansi muri Siyera Lewone, Gineya, n'Uburundi bitahindutse.

Ibihugu 10 bya mbere by’Afurika bifite ibiciro bya peteroli bihanitse muri Gashyantare 2025

Umwanya

igihugu

Igiciro cya peteroli

Umwanya ku rwego rw’isi

1.

Central Africa

$1.731

24

2.

Senegal

$1.560

43

3.

Zimbabwe

$1.530

46

4.

Malawi

$1.457

51

5.

Seychelles

$1.431

54

6.

Sierre Leone

$1.387

57

7.

Guinea

$1.386

58

8.

Ivory Coast

$1.379

59

9.

Uganda

$1.372

61

10.

U Burundi

$1.368

62

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND