RURA
Kigali

Dore igisobanuro cy'icyotezo n’ububani bikoreshwa mu Misa

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:18/02/2025 22:17
0


Birashoboka ko ujya ubona bakoresha icyotezo n'ububani mu gitambo cy'ukarisitiya, ariko ukaba utazi impamvu yabyo cyangwa utazi niba hari aho biri mu byanditswe bitagatifu.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Padiri Focus Banamwana yasobanuye icyo bivuze gukoresha icyotezo mu gitambo cya Misa.

Iyo Kiliziya ikoresha icyotezo mu isengesho ariko cyane cyane mu gitambo cy'Ukaristiya, iba isaba Imana ngo yakire isengesho ry'Umuryango wayo nk'umubavu uhumura neza nkuko ibyanditswe bibivuga: 

"Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe, n’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba"(Zaburi 141:2)

Umwotsi utangwa n'ububani butwitswe n'umuriro ukazamuka ugana ijuru ushushanya isengesho rya Kiliziya ari ryo ry'umuryango w'Imana rizamuka rikagera ku Mana ritunganye nkuko ububani butwitswe n'umuriro butanga impumuro nziza:

"Undi mumalayika araza, ahagarara iruhande rw’urutambiro, afite icyotero cya zahabu, maze ahabwa imibavu myinshi kugira ngo ayiture hamwe n’amasengesho y’abatagatifu bose, ku rutambiro rwa zahabu ruri imbere y’intebe y’ubwami.

Umwotsi w’imibavu wacumbekeraga mu kiganza cy’uwo mumalayika, uzamuka imbere y’Imana, hamwe n’amasengesho y’abatagatifu" (Ibyahishuwe 8,3-4).

Nk’uko bysobanuwe na Padiri Focus Banamwana, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, mu gitambo cya missa umusaseridoti yosa altari ishushanya Kristu, igitabo cy'Injili kuko ari Kristu ubwe wigisha umuryango we, amaturo ari kuri alitari, ndetse na we ubwe n'imbaga ntagatifu. 

Ibi byose usibye kuba Kiliziya iba isaba Nyagasani kwakira isengesho ryayo nk'ububani buhumura neza binibutsa ko Kiliziya ari umugeni wa Kristu.

Umugeni witegura kwakira umukwe rero aritunganya bikwiye kugirango umukwe asange acyeye (atunganye). 

Umuriro utwika ububani kuva kera ushushanya Roho Mutagatifu, utagatifuza,We rukundo rw'Imana akaba n'imbaraga zitagatifuza umuryango wayo uyitura igitambo kandi nawo ubwawo wituraho igitambo.

Mu kosa umusaseridoti n' imbaga ntagatifu byibutsa ko usibye ituro ry'umugati na Divayi bihinduka umubiri n'amaraso bya Kristu n’Abakristu bose umuryango w'Imana ari ituro rinogeye Imana. 

Nkuko Pawulo Mutagatifu abivuga,ubuzima bw’Abakristu bugomba kuba koko impumuro nziza ya Kristu mu isi,bagomba kuba igitambo nyabuzima: "Kandi koko imbere y’Imana, turi impumuro nziza ya Kristu rwagati mu barokorwa no mu bacibwa.”(2Kor 2,.15)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND