Mu si ya none, abantu bakunze gushyira hanze byinshi mu buzima bwabo cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza aho basohokeye, ibyo bariye, inzu babamo, abana babo cyangwa abakunzi babo.
Kubaho ubuzima bw’ibanga ntabwo bisobanura guhisha uwo uri we; ahubwo ni uburyo bwiza bwo kugufasha kugira amahoro ndetse bikaguha n’umwanya wo kubaho ubuzima butuje.
Mu isi aho ikintu cyose ushyize ku mbuga nkoranyambaga uba ugishyize ku karubanda, buri wese arakibona akanatangaho igitekerezo ashaka.
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko kwirinda gushira ubuzima bwawe bwose ku karubanda bigufasha kugenzura ubuzima bwawe no kubushyira ku murongomva, ukumva utuje, kandi ufite umutekano n’umudendezo. Dore impamvu utagomba gushyira ubuzima bwawe bwose ku karubanda:
Bigufasha kugira amahoro y’umutima bikanakurinda guhora uhangayitse, kugira ubuzima bwihariye bigufasha kwirinda abantu bagucira urubanza n’abagusebya akenshi bituruka ku kuba bazi byinshi ku buzima bwawe.
Ibi bigufasha kubaho ubuzima butuje ufite umwanya wo kwitekerezaho wibanze ku bitekerezo byawe bwite. Bituma ubaho mu bwisanzure kandi bigabanya abakubabariza amarangamutima binyuze mu magambo mabi bakuvugaho bitewe n’ibyo ugenda ushyira hanze mu buzima bwawe.
Iyo udashyira ubuzima bwawe bwose ku karubanda bigufasha kurinda icyubahiro cyawe, aho ari wowe uhitamo ibyo abantu bamenyaho n’ibyo batagomba kumenya ku buzima bwawe.
Ibi biguha imbaraga zo gushiraho uko abandi bakubona n’uko bagufata, bigatuma abantu badafata ijambo ku buzima bwawe ngo batangire gutanga ibitekerezo bitubaka cyangwa ngo batangire gukwirakwiza amakuru atariyo.
Kubaho ubuzima bw’ibanga bitanga umutekano, bikakurinda kuba wakwibwa imyirondoro yawe, n’uburiganya. Niba ubika amakuru akwerekeyeho, ukirinda gushira ubuzima bwawe bwose n’imyirondoro yawe ku karubanda, bizagufasha kwirinda ko hari amakuru yerekeye ku buzima bwawe bwite akoreshwa nabi.
Iyo udashyira hanze ubuzima bwawe bwose, bigufasha kubaho udahangayikishijwe n’ibyo abandi bagutekerezaho cyangwa bakwitezeho.
Mu by'ukuri ibi biguha umudendezo wo gufata ibyemezo ukurikije ibyo ushaka ku giti cyawe, ntabwo ari ibyo abandi batekereza ko ugomba gukora, ahubwo ukurikira inzira zawe utitaye kuby’abandi.
Wigeze ubona uburyo iyo ukunda kubwira abandi gahunda zawe, akenshi birangira zipfuye? Kubaho ubuzima bw’ibanga bishobora kugufasha gukomeza guhanga amaso intego zawe nta bikurangaza cyangwa nta bitekerezo byinsi bya rubanda bikuyobya, bikagufasha by’umwihariko kwibanda cyane ku migambi yawe bwite.
Bikurinda kandi kudindira mu ifatwa ry’ibyemezo kuko utaba utegereje abaguha ibitekerezo bitandukanye ku mwanzuro ugomba gufata, akenshi usanga ari batakwifuriza ibyiza.
Kubaho ubuzima bw’ibanga ntabwo bivuze ko ugomba kubaho mu kinyoma cyangwa mu buriganya. Ahubwo ni ukuba umunyabwenge ukamenya ibyo ugomba gusangiza abantu n’ibyo utagomba kuvuga, ugomba kandi kumenya uwo ubwira, ibyo uri kumubwira n’impamvu iri kubimubwira.
Nyamara , ni ngombwa kumenya ko kugira uwo usangiza amabanga yawe n’abyo bishobora kugira akamaro. Kugira uwo usangiza amabanga yawe no kuyaganiraho bishobora kukugabanyiriza imihangayiko, akaba yakugira inama, kandi bikomeza umubano n’icyizere mufitiranye.
Icyangombwa ni ukumenya uwo ushobora kugisha inama, ukamenya ibyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga n’ibyo utagomba gushyiraho, ukamenya ibyo ugomba kubika nk’ibanga, kandi ukabaho ubuzima butuje butari ku karubanda, aho ubuzima bwawe bwose buba buri hanze 100%.
TANGA IGITECYEREZO