RURA
Kigali

Mu mateka ya vuba Ruben Amorim ni we mutoza mubi Man United yagize

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/02/2025 9:51
0


Manchester United ikomeje kwandikisha amateka mabi muri Premier League, aho nyuma y’amezi atatu n’igice Ruben Amorim abonetse nk’umutoza mukuru, ibintu byifashe nabi kurusha uko byari bimeze ubwo Erik ten Hag yirukanwaga.



Nyuma yo gutsindwa na Tottenham igitego 1-0, Manchester United iri ku mwanya wa 15, ikaba ifite amanota 29 mu mikino 25. 

Uyu ni wo musaruro mucye bagize mu mateka yabo ya Premier League. Byongeye kandi, batsinzwe imikino 8 muri 14 ya Premier League kuva Amorim yagera muri iyi kipe.

Amorim yatangaje ko akazi ke katoroshye kuko afite ibibazo byinshi bigomba gukemuka. Abakunzi ba Manchester United baribaza niba uyu mutoza wo muri Portugal ashobora kugarura ibyishimo muri Old Trafford.

Kimwe mu bibazo byugarije Manchester United ni ukubura ibitego. Ikipe imaze gutsinda ibitego 28 gusa mu mikino 25 ya Premier League, bikaba biri kuyishyira  mu gatebo kamwe  n’andi makipe ane gusa arimo Ipswich na Southampton.

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri United ni Amad Diallo ufite ibitego 6, ariko ntazongera kugaragara muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune. 

Ni mu gihe Rasmus Hojlund na Joshua Zirzkee batsinze ibitego 5 gusa mu mikino 45 bakinnye bose hamwe, bigaragaza ubukene mu busatirizi.

Abakunzi b’iyi kipe bibaza impamvu ikipe ikomeje gukora amahirwe menshi ariko ikabura ibitego. 

Amorim yateye imitoma abakinnyi be nyuma yo kunanirwa gutsinda Tottenham, avuga ko bagomba guhindura imikinire yabo mu buryo bwihuse niba bifuza kwikura mu kangaratete.

Imvune z’abakinnyi n’umusaruro mubi w’isoko ry’igura n’igurisha

Uretse kubura ibitego, Amorim afite ikibazo gikomeye cy’imvune z’abakinnyi 6 barimo Amad Diallo, Kobbie Mainoo na Manuel Ugarte bavunitse, mu gihe abandi nka Christian Eriksen barwaye.

Ibibazo kandi byiyongereye kubera impinduka zakozwe mu isoko ry’igura n’igurisha. Manchester United yarekuye Marcus Rashford na Antony ku buryo bw’intizanyo ariko ntiyashaka abababasimbura, bituma basigarana umubare muto w’abashobora gutsinda ibitego.

Ibyo byafashije Antony kwitwara neza muri Real Betis aho amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 4. Abakunzi ba Manchester United bibaza niba kurekura Antony bitari ikosa rikomeye ry’ubuyobozi bwa United.

Ibi bibazo byose byatumye Manchester United igira amanota make kurusha andi mateka yabo muri Premier League ku rwego nk’uru. 

Amorim afite umusaruro wa 43% mu gutsinda imikino 21 amaze gutoza Manchester United, akaba ari we mutoza mubi mu mateka ya vuba ya United nyuma y’igihe cya Sir Alex Ferguson.

Ariko byose ntibirangira! Amorim avuga ko afite “umurava n’ubushake bwo guhindura ibintu” kandi ko azakoresha igihe afite cyo gukora imyitozo itanga umusaruro. 

Arateganya guhindura uburyo ikipe yinjira mu rubuga rw’amahina, gukoresha neza amahirwe akomeye babona, no gushaka uburyo bwo gukosora amakosa yo mu bwugarizi.

Abakunzi ba Manchester United barategerezanyije amatsiko kureba niba Amorim ashobora guhindura amateka mabi akomeje kwandikwa muri iyi kipe ikomeye mu Bwongereza. 

Ese azabona ibisubizo by’ibibazo byugarije ikipe cyangwa amateka azakomeza kuba mabi kuri we?

Umusaruro w'umutoza mushya wa Manchester United Ruben Amorim umugira umutoza mubi mu mateka ya vuba iyi kipe yagize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND