Umuco wo kwambara ikanzu y’umweru ku bageni, wagiye ukwirakwira cyane ndetse ugera no muri Afurika, ushobora kwibaza uti, ibi byaturutse he? Kuki abageni bambara amakanzu y’umweru?. Uyu muco ufite amateka akomeye.
Umugeni wa mbere mu mateka wambaye ikanzu y’umweru, hari mu mwaka wa 1499, yitwaga Anne w’i Brittany, ubwo yahitagamo kwambara ikanzu y’umweru mu bukwe bwe na Louis XII w’u Bufaransa.
Umuco wo kwambara amakanzu y’umweru ku bageni wamenyekanye cyane mu kinyejana cya 19, byakomotse ku mwamikazi Malkia Victoria w’u Bwongereza.
Mu mwaka wa 1840, Malkia Victoria yafashe icyemezo cyo kwambara ikanzu yera mu bukwe bwe na Prince Albert.
Ubukwe bw'Umwamikazi Malikia Victor na Prince Albert
Mbere yaho, abageni bakundaga kwambara imyenda myiza iyo ari yo yose babaga bafite, wasangaga iyo myenda yarambarwaga mu mabara atandukanye bitewe n’amahitamo y’umugeni. Ibara ry’umweru ryagenerwaga ibirori bindi byihariye, nko kujya mu mihango cyangwa ibirori bikomeye by’ibwami nk'uko tubikesha amashakiro atandukanye.
Byatwaye imyaka myinshi kugira ngo bitangire gukwirakwira hanze y’umuryango w’abami. Yabanje kugera ku miryango y’abakire, nyuma biza no kugera ku bandi baturage basanzwe kugeza n’aho byaje no gukwirakwira mu bindi bihugu by’uburengerazuba.
Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, ubwo imyenda yatangiraga kugurishwa ku giciro gito, ni bwo kwambara amakanzu yera mu bukwe byabaye nk’umuco bihugu byinshi, abageni bose bagatangira kujya bayambara.
Kwambara ikanzu yera byongeye kugaragara mu bukwe bw’umunyacyubahiro mu mwaka wa 1981, mu bukwe bwa Diana Spencer na Prince Charles bwakurikiranwaga n’abantu miliyoni 750 ku Isi yose.
Ikanzu ya Diana, yari ndende kandi ifite imiterere idasanzwe, ari byo bayigiraga nziza kurushaho, ibi byatumye ikanzu yera ihabwa agaciro nk’ikimenyetso cy'uko umugeni uyambaye aba akoze ubukwe bw’ikirenga.
Ubukwe bwa Diana Spence na Prince Chalres
Mu mico y’u Burayi, umweru usanzwe wifatwa nk’ikimenyetso cy’isuku, gutangira ubuzima bushya, ndetse n’uburanga. Nyamara uretse ikanzu y’abageni, hari ibindi byagiye bihinduka mu mihango y’ubukwe nk’agatimba ndetse na cake y’ubukwe byose bikorwa mu ibara ry’umweru.
Ikindi ni uko hagaragaye cyane n’uruhare rw’amafirime ya “Hollywood” mu kwamamaza uyu muco, aho uko Sinema yagendaga atera imbere bagaragazagamo imihango y’ubukwe, aho abageni babaga bambaye amakanzu y’umweru.
Icyakora, mu bihugu byinshi byo hanze y’u Burayi na Amerika, ibara ry’umweru si ryo ryonyine rikunze kwambarwa n’abageni mu bukwe.Mu mico imwe n’imwe nk’u Buhinde n’ahandi, ibara ry’umutuku ni ryo rikunze kwambarwa n’abageni, kuko rifite ubusobanuro bwimbitse bw’amahirwe n’ubuzima bwiza.
Icyakora, hari n’abageni bo muri iyi mico bahitamo kwambara amakanzu yera mu mafoto, bakurikije imico y’Abanyaburayi.
Umugeni wo mu Buhinde
Ifoto igaragaza umugeni wa kera yambaye ikanzu y'umukara
TANGA IGITECYEREZO