Ikipe ya Gorilla FC yasezereye City Boys mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya ubusa ku busa igakomeza ku gitego cyo hanze.
Ijoro ryo
kuri uyu wa Gatatu itariki 19 Gashyantare 2025 amakipe arindwi azakina kimwe
cya kane mu gikombe cy’Amahoro ni bwo yamenyekanye ndetse anamenya ayo bizakina
muri iki cyiciro. Ikipe ya Munani yari itegerejwe kuva hagati ya Gorilla FC na
City Boys zakinnye kuri uyu wa Kane.
Umukino wa
nyuma muri 1/8 wahuje Gorilla FC na City Boys. Ikipe ya Gorilla niyo yamanutse
mu kinuga ihabwa amahirwe yo gukomeza muri kimwe cya kane kuko umukino ubanza
amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 ubwo Gorilla ikaba yamanutse mu kibuga
yibitseho impamba y’igitego cyo hanze.
Igice cya
mbere cy’umukino abahungu ba City Boys bakinanye imbaraga zidasanzwe ibyo
Gorilla FC yari yiteze ko iza kuyitsinda byoroshye irabibura. Igice cya mbere
cyarangiye ari ubusa ku busa amakipe yombi akiri mu rungabangabo.
Umukino
warangiye ari ubusa ku busa maze Gorilla FC igera muri kimwe cya kane aho
izacakirana na Rayon Sports.
Ubusanzwe ikipe ya City Boys ni nk'aho ari umwana wa Gorilla FC kuko ba nyirayo ni abahungu ba Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji Youssuf akaba ari nawe nyirayo
Nyiri iyi
kipe ya City Boys akaba ari na Perezida wayo ni Mudaheranwa Shaffy mu gihe Visi
Perezida ari Murumuna we Kalisa Shani akaba n'umutoza wayo. Bombi ni abahungu ba Hadji Youssuf Mudaheranwa.
Gorilla FC yasezereye City Boys maze ijya muri kimwe cya Kane mu gikombe cy'Amahoro aho izacakirana na Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO