Umuhungu wa Mafisango Patrick wagize izina rikomeye muri Ruhago y’u Rwanda, Tabu Tegra Crespo, yavuze ko ashaka kwerekana ko Se ntaho yagiye.
Tabu Tegra Crespo ukinira Kiyovu Sports kuri ubu yabigarutseho ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM.
Uyu mukinnyi watijwe mu Rucaca na Intare FC, yavuze uko yahamagawe mu ikipe y'abatarangeje imyaka 20 gusa bikaza kurangira atabonetse muri 20 ba nyuma bigatuma ashaka no kureka umupira w'amaguru burundu.
Yagize ati " Tuvuye muri FEACA nahagamagawe bwa kabiri mu ikipe y’igihugu sinagira n’amahirwe yo kuboneka muri 20 bagiye gukina muri Tanzania gusa numvaga kuba nsigaye kandi nanjye narimfite icyo nafasha igihugu byarambabaje numva naho nareka umupira na Perezida Gatibito(Perezida wa Intare FC) narabimuganirije aranganariza."
Yavuze ko kuba ahantu anyuze izina Mafisango rigenda rimugarukaho bimwereka ko yari afite agaciro gakomeye cyane.
Yavuze ko izina rya Se hari aho rimutambutsa, ata "Izina rye hari aho rintambutsa gusa akenshi rijyana n’ibikorwa nkora. Nk'iyo umuntu ambonye hano mu kibuga akibuka papa ahita avuga ati niho biva kuko ntiwavuga ukuntu umwana nk'uriya ari gukina mu cyiciro cya mbere,mu cyiciro cya kabiri ku myaka ye ntabwo biba byumvikana gusa akenshi nkunda kwicara nkavuga nti ngomba kubikora kuko nta kindi kintu mu mutwe wanjye mba ntekereza usibye gukina umupira''.
Umuhungu wa Mafisango yavuze ku mukino uheruka wa Rayon Sports yagize ubwoba ubwo umutoza yamubwiraga kwishyushya ngo asimbure bitewe n’abana benshi yabonaga ariko bikaza kurangira bugiye ubwo yari ageze mu kibuga.
Yavuze ko intego yumva afite ari ukuba umukinnyi ukomeye nta kine neza kuri APR FC cyangwa kuri Rayon Sports.
Yagize ati " Intego yanjye numva mfite ni ukuba umukinnyi ukomeye nkakomerezaho si mbikoremukino wa APR FC,ku mukino wa Rayon Sports gusa ahubwo nkomerezeho njyeze aho papa atagejehe nanaharenze kugira ngo izina rizagume ari izina abantu bose bajye bamwibuka".
Tabu Tegra Crespo, yavuze ko kujya mu ikipe y'Igihugu nkuru ariyo ntego ye ndetse anavuga uko abo mu muryango wa Se bajya bamubwira kujya kuri RDC gusa we yiyumva nk'Umunyarwanda cyane.
Yagize ati " Kujya mu ikipe y’igihugu nkuru ni intego cyane. Akenshi iyo tuvaganye baba bambwira bati nzajye muri RDC kuko byarabatunguye kuba naribagiwe ilingara, bakambwira bati ugomba kugaruka iwanyu ariko njyewe niyumva ko ndi Umunyarwanda kuko niho nakuriye.
Nkiri muto nagiye mu bihugu byinshi kubera papa ariko nari muto aho nagiriye ubwenge ni mu Rwanda ubu ngubu nta kindi gihugu niyumvamo ni u Rwanda".
Yahaye icyizere abafana ba Kiyovu Sports ko bagiye gutangira kwitwara neza ndetse ko ikipe itazamanuka.
Yagize ati " Icyizere kirahari nko guhera ku mukino ukurikira hariya niho dushaka kwerekanira ko tugihari. Uyu munsi twakinnye umukino wa gicuti kandi n’umwuka uhari biragaragara ko twese dufite iyo nyota yo kubona amanota 3 ngo twereke Abayovu n’Abanyarwanda ko Kiyovu ishoboye itagomba kumanuka"
Yageneye ubutumwa Abanyarwanda agira ati" Ubutumwa naha Abanyarwanda nuko Mafisango ntaho yagiye aracyahari,ikibazo ni icy’igihe naho ubundi aracyahari kandi ibyo yakoze bizakomeza kwivugira".
Mafisango Mutesa Patrick wabayeho Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana mu 2012 azize impanuka y’imodoka yakoreye muri Tanzania aho yakinaga.
Mafisango yavutse tariki 9 Werurwe 1980, yakiniye TP Mazembe yo muri RDC, aza mu Rwanda muri APR FC mu 2006, ayivamo ajya muri ATRACO FC mu 2007, ayikinira imyaka ibiri asubira muri APR FC mu 2009. Iyi kipe yongeye kuyivamo mu 2010 yerekeza muri Azam FC muri Tanzania , ayivamo yerekeza muri mukeba Simba SC ari nayo yitabye Imana akinira. Yakiniye Amavubi imikino irenga 25.
Umuhungu wa Mafisango afite intego zo gukomereza aho se yagejeje
Patrick Mafisango yabaye Kapiteni w'Amavubi
TANGA IGITECYEREZO