Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yatangaje ko agiye kumara imyaka itanu adasohora indirimbo ze bwite, ahubwo ahugiye mu gukora igitabo kizaba gikubiyemo indirimbo zigize Album 12 amaze gushyira ku isoko.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025. Album ye ya 12, yatumye aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ugejeje umubare w’izi Album, kuko nta wundi urazigezaho.
Ni Album ateguye mu gihe cy’imyaka ibiri, ndetse yakozweho na ba Producer batandukanye barimo Made Beats ubarizwa mu Bwongereza muri iki gihe, Aaron Niyitunga, Rwiza, Bob Pro, Didier Touch wo mu Bubiligi n’abandi benshi ‘bagize uruhare nka Dawidi, Bolingo Paccy, abacuranzi ba gitari z’ubwoko bunyuranye.
Iriho indirimbo 27 zirimo: Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba, MporeMpore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka, Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi, Nyiramaliza, Amagaju, Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje kugutaramira, Urabeho Shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi wenyine Vol II, Dimba Hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.
Massamba yabwiye itangazamakuru, ko iyi Album ye yise ‘Mbonezamakuza’ isohotse mu gihe yihaye gahunda y'uko azongera gusohora Album nyuma y'imyaka itanu.
Yavuze ko agiye gukora ku ndirimbo ze zirenga 100 ziri kuri izi Album 12 hanyuma “nkazikubira mu gitabo kimwe.” Ati 'Ni ukwandika izo ndirimbo zikajya mu manota ku buryo byorohera abantu kuzimenya, kandi zikazakomeza kubaho na nyuma yanjye.”
Ni icyemezo avuga ko yafashe bitewe n'uko aho yagiye atumirwa hirya no hino ku Isi, byamugoraga kugirango abantu baririmbe indirimbo ze, yaba mu bitaramo, ibirori n’ahandi byasabaga ko abacuranzi be n’abaririmbyi baziga mbere ye.
Ati “Urumva rero kwandika izo ndirimbo zose ukazishyira mu manota urumva ko kari akazi kenshi cyane. Birasaba n'ubushobozi bwinshi."
Massamba yasobanuye ko bitewe n’umubare w’indirimbo uri kuri Album, bishoboka ko azakora ibitabo byinshi, aho buri gitabo kizaba gikubiyemo Album imwe.
Massamba asobanura ko 'Amakuza' ari 'amacumu'. Ati "Njye Massamba Intore kuntandukanya n'urugamba biragoye. Muri njye hazengurutsemo indirimbo z'urugamba. Mbonezamakuza rero ni amacumu. Ndifuza ko urubyiruko rwacu mwamenya gufata amacumu, ariko nanone cyikaba bumwe mu butwari, kuko ari cyo Isi yose ituziho."
Yavuze ko izi ndirimbo ziri kuri Album ye, zibutsa cyane urubyiruko kugira uruhare mu rugamba rwo kubaka u Rwanda. Ati "Nashakaga kugirango indirimbo z'ingabo zicengere' mu bana".
Yanavuze ko kuri Album ye hariho indirimbo z'abageni 'kuko basigaye banyita Bishop Gakondo, kuko buri wa Gatandatu no ku Cyumweru mba nsohora abageni'.
Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo izi ndirimbo z'abageni, kugirango yongere umubare w'izo asanzwe aririmba mu bukwe. Ariko kandi Album ye inariho indirimbo zigaruka ku bupfura, indangagaciro z'umuntu warezwe.
Nta muhanzi n'umwe uri kuri Album ye
Uyu muhanzi yasobanuye ko asohoye iyi Album mu gihe afite umubare munini w'abahanzi bagezweho muri iki gihe bamusaba gukorana indirimbo.
Kandi avuga ko uruganda rw'umuziki 'rugikura' binatuma hari umubare munini w'abahanzi wigana iby'ahandi mu bindi bihugu.
Uyu munyabigwi mu muziki yasobanuye ko kudakorana indirimbo n'abahanzi kuri Album ye, byatewe n'uko yihaye gahunda y'uko bazakorana mu gihe cy'imyaka itanu ubwo azaba ari no gukora gitabo gikubiyemo Album ye 15.
Uyu muhanzi asohoye iyi Album mu gihe aherutse gutangaza ko ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025 azakora igitaramo azamurikiramo zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album, kizabera kuri Institut Français.
Yasubije ko kuba ageze kuri Album ya 12, byaturutse ku muhate yashyize mu rugendo rwe rw’umuziki, no kuba ari umukuru kandi avuga kwa Sentore.
Massamba asanzwe afite ku isoko Album zirimo ‘Mukomere ku muco’, ‘Murambarize impamvu’, ‘Ikaze mu Rwanda’, ‘Ubutumwa’, ‘Iyo ndirimbo’, ‘Intore ni Intore’, ‘Kanjongera’, ‘Uzaze urebe’ n’izindi.
Album ze ziganjemo ubutumwa bw’ubutwari, umuco, ndetse n’indirimbo zicuranze mu njyana ya gakondo y’u Rwanda. Hari izindi ndirimbo yakoze zitari kuri izi Album ariko zakomeje gukundwa cyane.
Massamba
Intore yatangaje ko agiye gukora igitabo kizaba gikubiyemo Album 12
Massamba yavuze ko Album ye yamutwaye amafaranga menshi mu ikorwa ryayo, ariko yizeye kuzayagarurira mu bitaramo azakora
Massamba
yavuze ko agiye kumara imyaka itanu adasohora indirimbo, ahubwo akorana
indirimbo n’abandi bahanzi
Massamba ubwo yari kume n’abakobwa bo muri Kigali Protocol bamwakiriye mu kiganiro n’itangazamakuru
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO MASSAMBA INTORE YITIRIYE ALBUM YE YA 12
TANGA IGITECYEREZO