RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Havumbuwe umubumbe wa Pluton, Gambia ibona ubwigenge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/02/2025 7:06
0


Tariki ya 18 Gashyantare 2025 ni umunsi wa 49 w’umwaka ubura iminsi 316 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1145: Himitswe Papa Eugène III.

1162: Nyuma yo kwirukana umugore we Agnès de Courtenay, Amaury i yambitswe ikamba ry’Umwami wa Yeruzalemu.

1859: Abafaransa bigaruriye agace ka Saïgon.

1882: Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza yatsinze iya Irlande y’Amajyaruguru ibitego 13 ku busa.

1887: Ubwami bwa Benin bwatsinzwe n’Abongereza.

1913: Raymond Poincaré yabaye Perezida wa 10 w’u Bufaransa asimbuye Armand Fallières.

1930: Umubumbe wa Pluton wavumbuwe n’Umunyamerka w’umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere Clyde Tombaugh.

1933: Ikinyobwa cya Coca-Cola cyatangiye kugezwa mu Bufaransa

1952: U Bugereki na Turikiya zinjiye muri OTAN.

1965: Gambia, yahoze ikoronizwa n’Abongereza yabonye ubwigenge.

1974: Ibihugu by’Abarabu bivuyemo Libya na Siriya byatangiye gufatira Amerika ibihano kuri peteroli.

2004: Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura iteka rya Minisitiri w’Intebe n°26/03 ryo ku wa 7 Nyakanga 1999 rishyiraho abagize Inama ishinzwe Imicungire y’Ikigega cy’Imari yo Gusana imihanda n’umugereka waryo.

Abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari yo Gusana Imihanda (Fonds d’Entretien
Routier) ni aba bakurikira:

 Abahagarariye inzego za Leta;

 Uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwaremezo;

 Uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Amajyambere Rusange
n’Imibereho Myiza y’Abaturage;

 Uhagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo
n’Amakoperative;

 Uhagarariye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali;

 Komanda wa Polisi ushinzwe Umutekano mu mihanda;

 Abahagarariye amashyirahamwe y’abikorera ku giti cyabo;

2008: Ibitero by’ubwiyahuzi by’ibyihebe byo mu Mutwe wa Al-Qaida byaturukiye I Spin Boldak muri Afghanistan bihitana abantu 35.

2010: Muri Niger habaye Coup d’état yakozwe n’abasirikare bavanaho Perezida Mamadou Tandja.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1903: Nikolaï Podgorny, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kuva 1965 kugeza mu 1977.

1965: Dr. Dre, umuririmbyi mu njyana ya rap ukomoka muri Amerika.

1973: Claude Makelele, Umufaransa wamamaye akina ruhago.

1975: Gary Neville, Umwongereza wakanyujijeho muri ruhago.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

999: Grégoire V, Papa.

1967: Robert Oppenheimer, umuhanga mu Bugenge wakomokaga muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND