Afurika y’Epfo, polisi yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bafashwe bari gutwara umurambo mu ngorofani. Ibi byateje impaka zikomeye aho benshi batiyumvisha uburyo ibi bishoboka ndetse bakaba basaba ko hatangwa ubutabera maze ababikoze bagahanwa.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025 mu Majyepfo ya Durban mu karere ka Isipingo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru News 24 avuga ko polisi yafashe abagabo batatu bari batwaye umurambo mu ngorofani, ikaba yahise ibata muri yombi kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera ndetse n’umurambo ukajyanwa mu buruhukiro.
Umuvugizi wa Polisi ya KwaZulu-Natal, Colonel Robert Netshuinda, yemeje ko aba bagabo bafashwe anavuga ko biteganyijwe ko bazashyikirizwa urukiko vuba.
Yanavuze ko umurambo wari utwawe mu ngorofani ari uw’umugabo w’imyaka 30 ariko imyirondoro ye itarabasha kumenyekana.
Yongeyeho ko umurambo nta bikomere wasanganywe cyangwa ibimenyetso bindi by’uko wakorewe ihohoterwa, bityo hakaba hakiri gukorwa isuzuma ngo icyateye urwo rupfu kimenyekane.
Aba bagabo bafashwe uko ari batatu bahaswe ibibazo na polisi ariko buri wese yavugaga ibitandukanye n’iby’undi, ari na byo byakomeje gutera urujijo.
TANGA IGITECYEREZO