Perezida Donald Trump aherutse kuvuga ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine atagomba gukomeza kwirengagiza ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya, ahubwo ko agomba gukora ibishoboka byose ngo intambara irangire.
Trump yabwiye Zelensky ko Ukraine ari yo yatangije intambara n’u Burusiya, kandi ko kugumana imirwano nta mpamvu, ahubwo ko hakenewe ubufatanye hagati y’impande zombi kugira ngo amahoro aboneke.
Nyuma y’ibyo, Perezida Zelensky yasubije avuga ko Amerika iri gutanga ubutumwa butandukanye ku byerekeye intambara, kandi ko igihugu cye kitkwemera ibiganiro n’u Burusiya mu buryo butita ku nyungu za Ukraine. Yagaragaje ko Amerika ikwiye gukorana na Ukraine mu buryo burambye kugira ngo ikibazo cy’intambara gikemurwe, ariko ko atemera ibiganiro by’amahoro bitabanje gusuzumwa neza.
Mu itangazo Trump yashyize ahagaragara, yavuze ko Zelensky agomba kumva ko intambara ikwiye guhagarara, ko atagomba gukomeza kubangamira amahoro ahubwo ko hagomba kubaho ibiganiro n’u Burusiya kugira ngo intambara irangire. ashimangiye ko hari umwanya wo kugarura umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byomsbi kandi ko atagomba gukomeza kuguma mu nzira y’intambara.
Perezida Zelensky, ku rundi ruhande, yavuze ko Amerika
ikwiye gukurikiza umugambi w’ukuri wo gukemura intambara, ariko ko atifuza ko
habaho ibiganiro n’u Burusiya hatabanje kubazwa abaturage n’abayobozi ba
Ukraine.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO