Ku itariki ya 8 Gashyantare 2023, Jocelynn Rojo Carranza, umwana w’umukobwa w’imyaka 11 wo muri Gainesville, Texas, yitabye Imana nyuma yo kwiyahura. Ibi byabaye nyuma yo guhohoterwa ku ishuri bitewe n’ikibazo cy’ubwenegihugu bw’umuryango we.
Jocelynn yigaga muri Gainesville Intermediate School, aho bivugwa ko yahozwaga ku nkeke n’abanyeshuri bagenzi be bamucyuriraga ko umuryango we utari ufite ibyangombwa byo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iryo hohoterwa ryamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe, maze atangira kugaragaza ibibazo by’imitekerereze byaje kurangira afashe icyemezo cyo kwiyahura.
Nyina wa Jocelynn, Marbella Carranza, yavuze ko atigeze abona amakuru y'uko umukobwa we yahabwaga ubufasha bwo mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe ku ishuri. Amakuru y’icyo kibazo yayamenye ari uko abapolisi bamuhamagaye bamubwira ibyabaye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru CNN, yavuze amagambo ateye agahinda agira ati: “Icyumweru cyose nari ntegereje igitangaza ko Jocelynn azakira, ariko byose byarangiye ari uko dutakaje ubuzima bwe.”
Jocelynn yahuraga n’inkeke z’abanyeshuri bagenzi be bamukangaga ko bazashyikiriza inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka amakuru y’uko ababyeyi be batari bafite ibyangombwa. Ibi byamuteye ihungabana rikomeye kugeza ubwo atabashaga kubyihanganira.
Nyuma yo kwitaba Imana, nyina w’umwana ashinja ishuri ko ryateshutse inshingano zo kwita ku bibazo Jocelynn yari afite. Yasabye ubutabera ndetse avuga ko atigeze amenyeshwa ku bufasha bwo mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe umukobwa we yari yitabiriye.
Ubuyobozi bw’ishuri bwa Gainesville bwavuze ko bukurikirana ibyavuzwe ku ihohoterwa ryakorewe Jocelynn, ariko bwirinze gutangaza amakuru menshi.
Ku wa 15 Gashyantare 2023, inshuti n’umuryango wa Jocelynn bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Abari aho bagaragaje agahinda kenshi ko gutakaza umwana wabo mu buryo butunguranye.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO