RURA
Kigali

Umunyamakuru w’Umwongerezakazi yaburiwe irengero muri Brazil

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/02/2025 11:09
0


Charlotte Peet, umunyamakuru w’Umwongereza, yaburiwe irengero muri Brazil kuva ku itariki ya 8 Gashyantare 2025, aho iperereza rikomeje ngo hamenyekanye aho ari.



Ibi byatangajwe n'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'Abanyamahanga muri Brazil (ACIE). Charlotte Peet yaburiye mu gihe yari atandukanye n'abantu basanzwe bamumenyereye, nyuma yo kohereza ubutumwa k inshuti ye mu mujyi wa Rio de Janeiro ku itariki ya 8 Gashyantare 2023.

Nk’uko byatangajwe, Peet yavuze ko yari muri São Paulo, kandi yari yiteguye kugenda akajya i Rio de Janeiro, aho yari asanzwe afite inshuti. Nyuma y’aho, inshuti ye ntiyabashije kumucumbikira, maze nyuma y’ibyumweru bike, byagaragaye ko yaburiwe irengero. Umuryango we uvuga ko batabashije kumumenya amakuru kugeza ubu.

Iperereza ryatangiye ku itariki ya 17 Gashyantare 2023, nyuma yo kumenyeshwa iby’uko Peet yaburiwe irengero.

Polisi ya Rio de Janeiro yakoze isuzuma ry’ibanze ry'iki kibazo, ariko nyuma y’icyo gikorwa, inyandiko z’iperereza zashyikirijwe ishami rishinzwe ababuze muri São Paulo.

Ubuyobozi bwa Polisi muri São Paulo bwatangaje ko bukomeje gukurikirana no gushakisha amakuru kuri Charlotte Peet mu rwego rwo kumenya aho aherereye no gukurikirana impamvu yabyo.

CNN dukesha  iyi nkuru, ivuga ko Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'Abanyamahanga muri Brezile (ACIE) ryasohoye itangazo risaba ko inzego zibishinzwe zikora ibishoboka byose kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza ku buryo bwihuse no kumenya amakuru kuri Peet.

Peet yabaga muri Brazil nk’umunyamakuru ukomeye, akaba yari afite imirimo itandukanye mu bitangazamakuru mpuzamahanga 

Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND