Umutoza wungirije wa Dallas Mavericks, Darrell Armstrong yatawe muri yombi na polisi ya Dallas akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore akoresheje imbunda no kumutera ubwoba ko amurasa.
Uyu mugabo w’imyaka 56 wahoze ari umukinnyi
w’umuhanga muri NBA, yafashwe nyuma y’uko bivugwa ko yari yasinze akagirana
amakimbirane n’umugore bari bafitanye umubano wihariye.
Nk’uko amakuru yemejwe na Dallas Police Department,
ibyago byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, nyuma y’uko umugore abonye
ubutumwa bugufi kuri telefone ya Armstrong yoherejwe n’undi mugore.
Mu makimbirane yakurikiyeho, Armstrong yasabye uyu
mugore imfunguzo z’inzu maze arazimuhereza, ariko igihe yari kuri telefone
avugana n’undi muntu, yahise amukubita akoresheje imbunda maze amubwira
amagambo akomeye ati: “Ngiye kukurasa.”
Uyu mugore yahise ahunga ajya gutegereza umuryango
we muri parikingi ya 7/11, aho polisi yamusanze ari gutegereza abaza kumutwara.
Uyu mugore yabwiye polisi ko kuva muri Nzeri 2024,
yari amaze igihe mu mubano wuzuyemo ihohoterwa ryo mu rugo ahohoterwa na
Armstrong, ndetse yongeraho ko hari ubwo yigeze kumuniga ariko ntiyabivuga kuko
atashakaga ko Armstrong agira ibibazo cyangwa ngo yirukanwe ku kazi.
Aya makuru yatumye benshi batungurwa kuko Armstrong
yari asanzwe azwi nk’umutoza w’inararibonye n’icyitegererezo mu ikipe ya Dallas
Mavericks, aho amaze imyaka 16 ari umutoza wungirije.
Ikipe ya Dallas Mavericks ikimara kubimenya
yasohoye itangazo rigira riti: “Twamenye iby’iki kibazo kijyanye n’umukozi wacu
kandi turi gukusanya amakuru yose arebana na cyo. Turafata iki kibazo
nk’icy’ingirakamaro kandi gikomeye. Uwo mukozi yahagaritswe by’agateganyo mu
gihe hategerejwe umwanzuro w’ubutabera. Ntituzagira ikindi tuvuga kuri iki
kibazo mu gihe iperereza rigikomeje.”
Iri tangazo ryashimangiye ko ikipe yitaye ku
myitwarire y’abakozi bayo kandi ko itazihanganira ihohoterwa iryo ari ryo
ryose.
Umutoza wungirije wa Dallas Maveriks yatawe muri yombi azira gukubita umugore we akoresheje imbunda
TANGA IGITECYEREZO