Mu gihe APR FC yanengwaga kudashishoza ku isoko ry’igura n’igurisha hagasingizwa mukeba wayo Rayon Sports kwitwara neza ku isoko, noneho ibyabaye ku isoko ry’igura n’igurisha muri Mutarama byaricuritse.
Kuva Amakipe
yose yo mu Rwanda yagarukira politiki yo kongera gukinisha abanyamahanga ndetse
no muri shampiyona ababanzaga mu kibuga bakiyongera, yashishikariye kugana isoko ry’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda kugira ngo
azamure urwego rwayo ndetse anabashe guhangana mu mikino mpuzamahanga.
Ikipe ya Rayon
Sports niiyo yagaragaje ko ishoboye kwitegereza no kugura abakinnyi beza
bakomoka hanze y’u Rwanda kuko yabonye abakinnyi beza nka Hertier Luvumbu,
Joakiam Ojera, Adama Bagayogo, Fall Ngagne ndetse n’abandi ubona ko ari beza
koko kandi bagakora ikinyuranyo.
Ibi
bitandukanye na APR FC kuko ubwo yagaruraga gahunda yo gukinisha abanyamahanga,
uretse Victor Mbaoma wigaragaje mu mwaka we wa mbere, abandi banayigezemo
basezererwa shishi itabona. Abo twavuga nka Salomon Bindjeme, Johnson Nwobodo
Chidiebere, Joseph Apam Asogwe ndetse n’abandi.
Hari kandi
abanyamahanga n’abanyarwanda bakiri muri APR FC baguzwe mbere ya Mutarama
batazi niba bazakandagira mu kibuga cyangwa bazasezererwa cyangwa bagatizwa mu
nyandi makipe kubera ko twavuga ko baguzwe batitegerejwe cyane kuko bakirwana
no kubona umwanya wo gukina.
Ku isoko ry’igura
n’igurisha ryo muri Mutarama, ikipe ya APR FC yongeyemo abakinnyi batatu gusa. Abo
ni Cheik Djibril Ouattra ukomoka muri Brukina Faso, Denis Omedi na Hakim
Kiwanuka bombi bakomoka mu gihugu cya Uganda.
Impamvu yo
kwibaza niba APR FC na Rayon Sports zaba zarahinduranyije mu ibanga
abaziguriraga abakinnyi ni uko twari tumenyereye ko abakinnyi bashya ba Rayon Sports
baba bari kwitwara neza mu buryo budasanzwe, none kuri iyi nshuro abakinnyi
bashya batatu ba APR FC bamaze kubona ibitego bitanu mu gihe aba Rayon Sports
bane nta n’umwe urabona igitego.
Mu bakinnyi batatu ba APR FC uwitwa Denis Omdi amaze kubona ibitego bitatu mu mikino yose yakiniye iyi kipe kuva yayigeramo muri Mutarama. Cheik Djibril Ouattra na Hakim Kiwanuka buri umwe yatsinze igitego kimwe bisobanuye ko mu bakinnyi bashya ba APR FC uko ari batatu bose bamaze kuyitsindira ibitego.
Kuva yagura
aba bakinnyi kandi APR FC ubu banamaze kuyihesha igikombe cy’Intwari ubu bari
guhangana no gutwara shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.
Mu gihe APR
FC iri kwishyimira ko abakinnyi batatu bayo bashya bamaze gutsinda ibitego
bitanu, Rayon Sports yo iri mu gahinda kuko mu bakinnyi bayo bane bashya
ntawe uzi uko kunyeganyeza incundura bimeze.
Abakinnyi bashya bane ba Rayon Sports; ni Umunyarwanda Biramahire Abeddy n’abanyamahanga nka Assana Nah Inoccent, Souleymane Daffe na Adulai Jalo.
Amakipe ya
Rayon Sports na APR FC yakwishyima atakwishyima mu mpera z’iki cyumweru
ashobora kuva mu karere ka Huye ntawuvugisha undi kuko APR FC izacakirana na
Mukura VS naho Rayon Sports yo icakirane na Amagaju FC.
Mu mikino
ibanza ya Shampiyona nabwo aya makipe yavuye mu karere ka Huye ntawe uvugisha
undi kuko Rayon Sports yatsinzwe na Mukura VS naho APR FC itsindwa n’Amagaju.
Rayon Sports ni iya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 40 mu gihe APR FC ari iya kabiri n’amanota 37.
Muri APR FC ari kwishyimira umusaruro w'abakinnyi bayo bashya
Mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports nta n'umwe urabasha kunyeganyeza incundura
TANGA IGITECYEREZO