Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Real Madrid, Kylian Mbappé yavuze ko yifuza kuzakina na Atletico Madrid muri 1/8 cya UEFA Champions League aho kuzana Bayer Leverkusen.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu Saa Yine z'ijoro, nibwo ikipe ya Real Madrid yatsindaga Manchester City ibitego 3-1. NI ibitego byatsinzwe na Kylian Mbappé ku munota wa 4,33 na 61 mu gihe kimwe cya Manchester City cyo cyatsinzwe na Nico Gonzalez ku munota wa 90+2.
Nyuma y'uyu mukino, uyu rutahizamu w'Umufaransa yavuze ko yaje muri Real Madrid yifuza kugera ku ku nzozi ze ariko yashakaga gusobanura ibihe no gukora amateka kurusha ibindi byose.
Yagize ati "'Sinifuzaga kuza hano gukina nabi, kugera ku nzozi zanjye byari ikintu kimwe, ariko nashakaga gukina neza, nashakaga gusobanura ibihe, gukora amateka muri Real Madrid.Nagombaga gukinana ubumuntu. Icy'ingenzi ni ugutwara ibikombe".
Yavuze ko naramuka atsinze ibitego bakanatwara igikombe azaba aribyo bizaba ari ingenzi.
Yagize ati " Natsinze ibitego byinshi mu buzima bwanjye, ariko reka turebe niba byose ari ubusa, kuko ntabwo buri gihe twatwaraga ibikombe. Ni ndamuka ntsinze ibitego byinshi kandi ngatwara ibikombe, ibyo nzabisinya mu maraso".
Kylian Mbappé yavuze ko yakifuza kuzakina na Atletico Madrid muri 1/8 cya UEFA Champions League kurusha Bayer Leverkusen bitewe nuko nta rugendo bazakora.
Yagize ati " Ni amakipe abiri akomeye. Gukina na Atlético cyangwa Leverkusen biragoye cyane. Kuri njye, Atlético byaba byiza, kuko rero ntabwo twakora ingendo! Tugenda cyane. Imikino yombi izagorana, nibyiza rero kugira umukino utoroshye utakoze urugendo".
Ikipe ya Real Madrid muri 1/8 izahura hagati ya Bayern Leverkusen yo mu Budage na Atletico Madrid y'iwabo muri Espagne dore ko zo zakatishije itike mbere bidasabye imikino ya kamparamaka.
Kylian Mbappé yifuza kuzakina na Atletico Madrid muri 1/8 cya UEFA Champions League
TANGA IGITECYEREZO