Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yemeye ko ikipe ye ifite amahirwe make cyane yo gusezerera Real Madrid mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League uzabera kuri Santiago Bernabeu ku wa Gatatu.
Guardiola w’imyaka 54, yavuze ko amahirwe bafite
angana na 1%, ariko ashimangira ko bazakora ibishoboka byose ngo bagerageze gusezerera
Real Madrid.
Manchester City yatsindiwe mu rugo na Real Madrid ku bitego 3-2 mu mukino ubanza, nubwo bari babanje kuyobora n'ibitego 2-1 habura iminota 4 ngo umukino urangire.
Guardiola yavuze ko guhindura ibintu kuri Bernabeu bigoye cyane, ati: “Amahirwe
yo gutsindira kuri Bernabeu duhagaze kuri uriya mwanya, buri wese arabizi, ni
make cyane. Twavuga ko ari 1% cyangwa se ntazi neza, ariko ni make cyane.”
“Ariko igihe cyose hakiri amahirwe tuzagerageza,
ibyo ni ko bimeze. Tuzajyayo uko twajyagayo kose, ariko muri uyu mwaka, ukuri
ni uko twitwaye nabi cyane mu mikino no mu musaruro.”
Manchester City yarushije Real Madrid mu mukino
ubanza ariko ntiyabasha kuwutsinda, ibintu byatumye Guardiola agaragaza
impungenge ku buryo ikipe ye yitwaye muri uyu mwaka.
Yagize ati: “Uyu mwaka, ntitwitwaye neza mu mikino
itandukanye. Twatakaje amanota menshi mu buryo budasobanutse kandi ibyo
bishobora kutugiraho ingaruka muri Champions League.”
Nubwo Manchester City ifite urugamba rukomeye i Madrid,
barajyana akanyamuneza nyuma yo gutsinda Newcastle ibitego 4-0 muri Premier
League, bikaba byarabahaye icyizere cyo kwitwara neza muri Champions
League.
Guardiola ati: “Byibuze nyuma yo gutsinda umukino wo
ku wa Gatandatu, turajyana akanyamuneza i Madrid, nubwo bitahindura ukuri
k’uko twitwaye muri uyu mwaka. Gusa byaradufashije mu mutwe no mu mitegurire
y’umukino ukurikira.”
Manchester City irasabwa gutsinda Real Madrid ku kibuga cyayo kugira ngo ibashe kugera muri 1/8 muri Champions League, ikintu kitakunze gushobokera amakipe menshi mu mateka y’iri rushanwa, gusezerera Real Madrid.
Umutoza wa Man City yemeje ko bigoranye kuzasezerera Real Madrid muri UEFA Champions League
TANGA IGITECYEREZO