Nyuma y’imyaka myinshi ari ku rwego rwo hejuru rw’umupira w’amaguru ku Isi, Neymar yatangaje ko kongera gukinira ikipe ya Santos yakuriyemo, byamufashije kongera gusubirana ibyishimo byo gukina umupira w’amaguru.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, nyuma yo gusinya
amasezerano y’igihe gito muri Santos, yagaragaje ko ari mu nzira yo kongera
kwigarurira ubushobozi bwe bwo kwitwara neza mu kibuga.
Mu rucyerera, Neymar yatsinze igitego cye cya mbere
mu mezi 16 ubwo yatsindiraga penaliti mu mukino batsinzemo Agua Santa ibitego 3-1.
Nyuma y’umukino yagize ati “Nishimiye kongera gukina. Numva ntangiye gutera imbere".
Uyu mukinnyi yahisemo gusubira muri
Santos nyuma yo gutandukana na Al-Hilal yo muri Saudi Arabiya ku bwumvikane, nyuma
y’imvune zatumye atitwara neza muri iyo kipe.
Yongeyeho ati: “Birumvikana ko ntari ku rwego rwiza
100% kuko uyu ari umukino wanjye wa kane kuva nagaruka, ariko buri munsi
ndushaho kumva meze neza. Nari mfite amatsiko yo gutsinda igitego ngo ngiture
abafana banjye n’umuryango wanjye.”
Neymar yatangiye gukinira Santos mu mwaka wa 2009
afite imyaka 17, atsinda ibitego 136 anatanga imipira yavuyemo ibitego 64 mu
mikino 225 yakiniye iyi kipe mu gihe cya mbere.
Nyuma yo kwigaragaza nk’umukinnyi w’igitangaza,
yerekeje muri FC Barcelona mu 2013, aguzwe miliyoni £48.6, aho yatwaranye nayo
ibikombe 8 birimo Champions League na La Liga ebyiri.
Mu 2017, Neymar yerekeje muri Paris St-Germain mu
masezerano akomeye ku Isi yose yo kugurwa akayabo ka miliyoni £200, aba
umukinnyi uguzwe amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Yegukanye ibikombe 13 muri PSG, ariko nyuma aza
kutumvikana n’umutoza Luis Enrique, ahitamo kwerekeza muri Al-Hilal muri Saudi
Arabiya.
Neymar Juniour mu byishimo bikomeye cyane nyuma yo kongera gutsinda igitego
TANGA IGITECYEREZO