RURA
Kigali

Portugal: Polisi yatangiye iperereza ku mashusho y'umugabo n'umugore bari mu mibonano mpuzabitsina mu ruhame hari n'abana

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:17/02/2025 20:34
0


Polisi ya Portugal yatangiye iperereza nyuma y'aho hagaragariye amashusho agaragaza umugabo n'umugore bari mu mibonano mpuzabitsina mu busitani ku manywa y’ihangu, hafi y’abana bato.



Aya mashusho yafatiwe ku nkengero z'umugezi wa Tabuao hafi y'umujyi wa Paredes de Coura, amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, avugisha benshi.

Uyu mugore ufite imisatsi y'umukara, yagaragaye yicaye ku mugabo wambaye ubusa hejuru mu gihe abandi bantu barimo abana, bari bari hafi aho. 

Mu gihe amashusho yafatagwa, uyu mugore ntiyigeze agerageza guhisha isura ye, ndetse yagaragaye aseka, aganira n’abari aho. Aya mashusho yamaze iminota 11, yagaragaje ko hari umwana wari hafi aho, ibintu byababaje abantu benshi.

Polisi ya Paredes de Coura yatangaje ko yatangiye iperereza nyuma yo kumenyeshwa iby'aya mashusho n’umuturage wabibonye kuri internet. 

Abashinzwe iperereza mu ishami rya Police bahawe inshingano zo gukurikirana no kumenya imyirondoro y’aba bantu bagaragara muri ayo mashusho nkuko tubikesha Dailymail.

Abaturage benshi bagaragaje ko bababajwe cyane n’ibi bikorwa. Elvira Nogueira, umwe mu banditse kuri internet, yagize ati: “Aba bantu ntibakwiye kuba ababyeyi. 

Bakagombye kurinda abana ibikorwa nk’ibi.” Undi witwa Susana Pereira yavuze ati: “Aya mashusho aragaragaza ubusambanyi bukabije.”

Ibipimo byagaragaje ko amashusho nk’aya y'urukozasoni yagiye agaragara kuri internet byazamutseho 23% mu mezi atandatu ashize, ibintu byatumye inzego z’umutekano zongera imbaraga mu kurwanya ibikorwa nk’ibi. 

Polisi irakomeza iperereza kugira ngo ifate abagize uruhare muri ibi bikorwa byafashwe nk'ibibangamira umutekano rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND