Madamu Jeannette Kagame yifurije ishya n'ihirwe abayobozi bashya b'Umuryango w'Abagore b'Abakuru b'Ibihugu bya Afurika Ugamije Iterambere (OAFLAD), barangajwe imbere na Fatima Bio wa Sierra Leone.
Aba bayobozi, batorewe mu
nteko rusange y'uyu Muryango iherutse kubera i Addis Abeba muri Ethiopia, ahari
hahuriye abagore b'Abaperezida baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika.
Mu butumwa yanyujije ku
rubuga rwa X, Madamu Jeannette Kagame, yashimiye Fatima Maada Bio wahawe
kuyobora Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, OAFLAD n'abandi bagiye
gufatanya izi nshingano, abizeza ubufatanye mu kugera ku ntego bihaye.
Yagize ati:
"Nshimiye Perezida mushya wa OAFLAD, Nyakubahwa Madamu Fatima Maada Bio,
Visi Perezida, Nyakubahwa Dr. Anna Dias Lourenco, na komite nshya yatowe.
Mbifurije intsinzi muri uru rugendo rushya. Ntegerezanyije amatsiko gukorana
namwe mu guteza imbere intego dusangiye n'ibyo dushyize imbere.
Mu butumwa bwe ubwo yari
amaze guhabwa izi nshingano, umugore wa Perezida wa Sierra Leone, Fatima Bio,
yashimiye byimazeyo abamubanjirije kuri uyu mwanya bagejeje umuryango wa OAFLAD
ku rwego uriho uyu munsi.
Ati: "Ndashaka kandi gushimira abangiriye icyizere bose, kimwe n'abagize gushidikanya ku bushobozi bwanjye. Nshishikajwe cyane no gukuraho impungenge izo ari zo zose no kubereka ko nta nzika cyangwa amarangamutima adasanzwe ahari.
Ni ngombwa ko duhagarara
hamwe, tugahuriza hamwe mu ntego zacu, kandi tugakorera hamwe kugira ngo tureme
ejo hazaza heza kuri bose."
Yakomeje agira ati:
"Nshimishijwe cyane no gufata izi nshingano nshya, mbizeza ko hamwe na
Visi Perezida Nyakubahwa Madamu Anna Alfonso Dias Lourenco, ndetse n'abagize
komite nyobozi iherutse gushyirwaho, tuzakoresha igihe n'umutungo byacu kugira
ngo dukomereze ku mirimo myiza y'abayobozi bacyuye igihe ndetse n'abandi bose
batubanjirije. Dufatanije, dushobora gukomeza guharanira kugera ku cyo
twiyemeje no kuzana impinduka ifatika muri Afurika."
Gahunda y’imyaka itanu ihera
mu 2019 kugeza mu 2024 ya OAFLAD yatumye inshingano
z’uwo muryango zongerwa, ziva ku kurwanya SIDA gusa, uhinduka Umuryango
w’Abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, Organization of
African First Ladies for Development (OAFLAD).
Uyu muryango kandi wihaye
inshingano zirimo guteza imbere iby’ubuzima bw’imyororokere no kwita ku babyeyi
n’abana bakivuka, guteza imbere uburinganire no guha ubushobozi urubyiruko
n’abagore, guharanira ubuvuzi bugera kuri bose, kwita ku mibereho myiza, kwita
ku bafite ubumuga ndetse no kongerera inzego ubushobozi.
Umuryango uhuza abadamu
b’abakuru b’ibihugu bya Afurika, OAFLAD (icyo gihe witwaga OAFLA), watangijwe
ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA
muri Afurika.
Madamu Jeannette Kagame
ari mu bagize uruhare mu gutangiza OAFLA mu mwaka wa 2002.
Yanayibereye umuyobozi
kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006, icyo gihe akaba yaratangije gahunda yo kwita
ku bana hakorwa ibishoboka ngo barererwe mu miryango, mu bukangurambaga bwo ku
rwego rwa Afurika bugira buti “Ita ku mwana wese nk’uwawe.”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Fatima Bio wa Sierra Leone watorewe kuyobora Umuryango w'Abadamu b'Abakuru b'Ibihugu bya Afurika Ugamije Iterambere, OAFLAD
Madamu Fatima Bio yijeje gukorera mu ngata abamubanjirije muri izi nshingano mu rwego rwo kurushaho guharanira iterambere rya Afurika
Abayobozi bashya bagiye kuyobora OAFLAD batorewe mu Nteko rusange y'uyu Muryango iheruka kubera i Addis Abeba
TANGA IGITECYEREZO