RURA
Kigali

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer arasaba u Burayi kongera imbaraga mu kurinda Ukraine

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/02/2025 8:20
0


Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yasabye ibihugu by’u Burayi kugira uruhare rukomeye mu guharanira umutekano wa Ukraine mu gihe cyose habaye amasezerano y’amahoro n'Uburusiya.



Ibi yabivuze imbere y’inama irimo kubera i Paris ihuje abayobozi b’u Burayi, igamije kwiga ku mpungenge zatewe n’ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Uburusiya.

Ibihugu by'Uburayi byasabwe gushyira imbaraga mu gufasha Ukraine.

Sir Keir asaba ibihugu by’u Burayi kohereza ingabo zabo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri Ukraine, ndetse yemeza ko u Bwongereza bwiteguye gutanga umusanzu wabwo.

Perezida Trump amaze igihe asaba u Burayi kongera ingengo y’imari y’igisirikare. Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ingabo, Pete Hegseth, yavuze ko "u Burayi bugomba kwishakamo ibisubizo by’umutekano" nkuko tubikesha BBC.

U Bwongereza butanga 2.3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ku gisirikare, ariko guverinoma yiyemeje kugera kuri 2.5%. Sir Keir yemeje ko iyi ntego izagerwaho nyuma y’isesengura ry’igisirikare.

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika n'u Burusiya byatangiriye muri Arabia Saudite, ariko Ukraine ntiyabigizemo uruhare. Perezida Zelensky yavuze ko "Ukraine itazemera amasezerano itagizemo uruhare".

Abayobozi b’u Burayi bagaragaje impungenge nyuma y’aho Amerika ivuze ko Ukraine idashobora gusubira ku mbibi zayo za mbere ya 2014 aho Uburusiya bwa yambuye agace ka Crimea, ndetse kwinjira muri NATO bikaba bitari ibyihutirwa.

Ukraine yavuzeko itazashyira mubikorwa imyanzuro izava hagati y'ibiganiro by'uburusiya na Amerika.

Ubwongereza bwiteguye gufasha Ukraine byaba na ngombwa bukoherezayo ingabo.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND