Perezida wa Misiri, Abdel-Fattah el-Sissi, hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez, bongeye gushimangira ko Guverinoma zabo zitemera icyifuzo cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, cyo kwimura abaturage bo muri Gaza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Madrid ku wa 19 Gashyantare 2025, umuyobozi wa Misiri yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira umugambi wo gusana Gaza "nta kwimura abaturage b’Abanya-Palestina."
Sánchez yagaragaje ko kwimura abo baturage "ari bibi kandi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye," kandi "bishobora guteza umutekano muke mu karere no ku isi yose."
El-Sissi yashimangiye ko gusana Gaza bigomba gukorwa "nta kwimura abaturage b’Abanya-Palestina ku butaka bwabo bakunda kandi batazemera kureka."
Sánchez yagize ati: "Gaza ni iy’Abanya-Palestina kandi ni igice cy’igihugu cyabo cy’ahazaza," ashimangira ko ashyigikiye igisubizo k’ibihugu bibiri ndetse no kwemeza umugambi wo gusana ako karere mu nama y’Umuryango w’Abarabu iteganyijwe ku ya 4 Werurwe i Cairo nkuko tubikesha africanews.
Perezida wa Misiri yanahamagariye umuryango mpuzamahanga kugira uruhare mu gusubukura ibiganiro by’amahoro hagati ya Palestina na Isiraheli hagamijwe gushinga igihugu cya Palestina cyigenga, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Mu gihe intambara imaze amezi 15 hagati ya Isiraheli na Hamas yahitanye abasaga 50.000 muri Gaza na Libani, kandi hakenewe miliyari zisaga 53.2 z’amadolari yo gusana ako karere, icyifuzo cya Perezida Trump cyo kwimura Abanya-Palestina bo muri Gaza cyateje impaka ndende mu ruhando mpuzamahanga.
Abayobozi batandukanye, barimo na Josep Borrell wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Ububanyi n’Amahanga muri EU, bamaganye icyo cyifuzo, bakavuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga nk'uko bigaragazwa na France24.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Misiri iri gutegura umugambi wo gusana Gaza udasaba kwimura abaturage bayo, mu gihe Umuryango w’Abibumbye, EU, n’Ikigega k’Isi (World Bank) basanze hakenewe miliyari zisaga 50 z’amadolari mu myaka icumi iri imbere kugira ngo hasanwe ibyangiritse muri Gaza no mu Ntara ya Cisjordania.
Perezida wa Misiri Abdel-Fattah el-Sissi na Minisitiri w'Intebe wa Espanye Pedro bari mu biganiro
Mu kiganiro n'abanyamakuru Perezida wa Misiri Abdel-Fattah el-Sissi na Minisitiri w'Intebe wa Esipanye Pedro bamaganye icyifuzo cya Trump cyo kwimura abaturage bo muri Gaza.
Misiri ikomeje kugirana umubano mwiza na Esipanye aho bagaragaza uruhande babogamiye ho muri Gaza
Misiri ifite gahunda yo gusana Gaza hatabayeho kwimura abaturage
TANGA IGITECYEREZO