Ku wa 14 Gashyantare 2025, amafaranga yakoreshejwe ku munsi w’abakundana yageze kuri miliyari $27.5, ashyira mu gaciro impano n'ibiciro byazamutse.
Nk’uko byatangajwe na National Retail Federation, uyu mubare urenzeho miliyari 1.7 $ ugereranyije n’umwaka wa 2024, ndetse unyura gato kuri miliyari 27.4$ zari zarakozweho mu 2020.
Buri muntu yakoresheje impuzandengo ya $188.81, amafaranga yiyongereyeho $3 ugereranyije n'umwaka ushize.
Ibicuruzwa byaguzwe cyane kuri uyu munsi byari indabo, amakarita y’urukundo, gusohoka nijoro ndetse n’ibikoresho by’agaciro nka zahabu.
Igiciro cy’indabo cyari cyazamutse, aho impuzandengo y’amaroza 12 yageze kuri $90.50, byiyongereyeho 2% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibiciro by’ibiribwa bifungurirwa muri resitora na byo byari byazamutse. Nk’uko raporo ya U.S. Bureau of Labor Statistics yabyerekanye, ibiciro by’ibiribwa byo muri resitora byari byiyongereyeho 3.4% muri Mutarama 2025 ugereranyije n’umwaka ushize, bituma gusohokana abakunzi muri uyu mwaka biba bihenze kurushaho.
Nubwo hari abishimye ku buryo bwose, hari n’abakomeje kwinubira uko ibiciro byari byazamutse, by’umwihariko ku biribwa n’ibyifashishwa mu gutunganya impano.
Gusa, kuri benshi, icy’ingenzi cyari ugushimisha abo bakunda. Ibi byatangajwe na National Retail Federation.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO