Kigali

Ese Kanye West yaba yiyunze na Taylor Swift?

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:2/02/2025 12:09
0


Amakuru yatangiye gukwirakwira kuri Instagram, Kanye West, umuraperi w'icyamamare, yatangaje ko ubu akurikira umuntu umwe gusa ku rubuga rwa Instagram, akaba ari Taylor Swift basanzwe badacana uwaka.



Ku bakurikirana imyidagaduro yo mu mahanga, bazi urwango rumaze igihe kinini ruri hagati ya Kanye West n'umuhanzikazi Taylor Swift. Kuva mu 2009 aba bombi barebanaga ay'ingwe gusa byaje gufata indi ntera mu 2016 ubwo umuraperi Kanye West yasohoraga indirimbo yise 'Famous' yibasiyemo bikomeye Taylor Swift ndetse n'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian akongeraho ibye. 

Muri iyi ndirimbo Kanye West yumvikanye avugaho amagambo y'ibitutsi kuri Taylor Swift bari basanzwe batumvikana ndetse anongeraho avuga ati: ''Nubwo njye na Taylor tutumvikana, ndumva dukwiye kuryamana, kuberako namugize icyamamare''. Aha yashakaga kuvuga ko kuba batabanye neza bitababuza kuryamana ndetse ko mu 2009 ubwo yamusagariraga ku rubyiniro byatumye amenyekana.

Ntibyagarukiye aho kuko Kanye West yahise asohora amashusho y'iyi ndirimbo amugaraza ari kwishimishanya mu buriri na Taylor Swift (ibintu bitabayeho ahubwo yari Edit). Ibi byarakaje uyu muhanzikazi amusaba ko yahindura iyi ndirimbo kuko ntaburenganzira yari afite bwo kumukoresha mu ndirimbo  yamuhaye.

Mu munsi w'ejo, Kanye West yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram inkuru igaragaza ko yakuyeho abandi bose akurikira, yemeza ko agiye gukurikira(follow) Taylor Swift gusa. Ibi byateye urujijo ndetse n’ibitekerezo bitandukanye mu bafana n’abanyamakuru, kuko ibihe byashize hagati y'aba bombi habaye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ahandi hose.

Ubu, abantu baribaza niba hari ibimenyetso bishya by’ubufatanye hagati yabo cyangwa niba ari indi ntambwe mu buzima bwa Kanye West nk'uko usatoday ibitangaza.

Mu butumwa bwe, Kanye West avuga ko kuba akurikira Taylor Swift ari ibintu byumwihariko, bikanavugwa ko ari umwanzuro w’ubuzima bushya cyangwa se intambwe itandukanye mu buzima bwe bwite. Gusa, ntabwo irindi tangazo rigeze rigaragaza impamvu nyamukuru zatumye afata uyu mwanzuro.

Kanye West yakoze amashusho y'indirimbo agaragaza ko aryamanye na Taylor Swift, ibintu uyu muhanzikazi yavuze ko byamugizeho ingaruka


Kugeza ubu Kanye West akurikira Tylor Swift gusa ku rubuga rwa Instagram


Nyuma y'imyaka igera kuri 16 Tylor Swift na Kanye West bagiranye ikibazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND