Kigali

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w'Intwari

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/02/2025 19:56
0


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda,Paul Kagame yifurije Abanyarwanda Umunsi mwiza w’Intwari,ababwira ko ari inshingano ya buri wese guhangana n'inzitizi bahura nazo babikorana ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka Igihugu birenze kure icyo abandi bashaka ku kigenera.



Ubu ubutumwa Umukuru w'Igihugu yabunyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025.

Yagize ati "Umunsi mwiza w’Intwari! Uyu munsi, turaha icyubahiro Intwari z’Igihugu cyacu zaharaniye kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, ukuri n’ubutabera. Izo ndagagaciro akaba arizo zigize umusingi w’Igihugu cyacu uyu munsi. 

Ni inshingano ya buri wese, yaba umuto cyangwa umukuru, guhangana n’inzitizi duhura nazo, tukabikorana ubunyangamugayo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka Igihugu birenze kure icyo abandi bashaka kutugenera".

Perezida Kagame yageneye ubu butumwa Abanyarwanda nyuma y'uko we na Madamu bari bashyize indabo ku Kimenyetso cy'Ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Mu Rwanda, Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka ku wa 1 Gashyantare. Ni umwanya wo kuzirikana no guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda, zagize uruhare rukomeye mu mateka y’igihugu, haba mu gukunda no kurengera igihugu, guharanira ukuri, ubutabera no gufasha abandi.

Ni igihe cyo gukangurira Abanyarwanda bose gukomeza kugaragaza ubutwari mu buzima bwa buri munsi. Inama y’Igihugu y’Intwari (CHENO) yashyize Intwari z’u Rwanda mu byiciro bitatu:

Icyiciro cy'Imanzi: Intwari zagaragaje ubutwari budasanzwe ntizigire ikindi zitinya. Muri iki cyiciro harimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare Utazwi.

Icyiciro cy'Imena: Intwari zagaragaje ubutwari buhebuje mu mibereho y’igihugu. Harimo abantu nka Agathe Uwilingiyimana, wari Minisitiri w’Intebe, n’abandi bagizwe intwari.

Icyiciro cy'Ingenzi: Intwari zagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mibereho y’igihugu, ariko zitari mu byiciro bibiri bya mbere.

Uyu munsi wizihizwa binyuze mu biganiro kuri za radiyo na Televiziyo bikangurira abantu gukomeza kwigira ku ntwari. Hashyirwa kandi indabo ku rwibutso rw’Intwari.

Haba n’ibiganiro mu mashuri, insanganyamatsiko zigaragaza ko buri Munyarwanda ashobora kuba intwari mu buzima bwa buri munsi.

Buri mwaka haba insanganyamatsiko igamije gukangurira abantu kugira ibikorwa bigaragaza ubutwari.

Mu Rwanda, uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 31 ufite insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere".

Intwari ni umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

Intwari zizirikanwa kuri uyu munsi ni umusirikare utazwi izina, uhagarariye ingabo zose zaguye n'izizagwa ku rugamba zirwanirira igihugu.

Hari kandi General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda wanaruguyeho ku itariki 2 Ukwakira 1990, aho ari mu cyiciro cy'Imanzi.

Hari n'abashyizwe mu cyiciro cy'Imena nk'umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Mme Uwiringiyimana Agatha, Niyitegeka Felicité n'abanyeshuri b'i Nyange.   

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w'Intwari 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND