Mu makipe 16 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda nta n’imwe yatanzwe ku isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi ryo muri Mutarama 2025 aho muri rusange abasinyishijwe bangana na 54.
Ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama Saa
tanu n’iminota 59 z’ijoro nibwo iri soko mu Rwanda ryari rishyizweho akadomo. Ryashyizweho
akadomo amakipe yo muri shampiyona y’u Rwanda amaze kwibikaho abakinnyi bashya
aho Vision FC n’Amagaju FC arizo zasinyishije benshi bagera kuri 5 mu gihe
Police FC yo yasinyishije umwe gusa.
Muri iyi nkuru tugiye kurebana abakinnyi buri kipe
yasinyishije kuva kuri Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri
ku mwanya wa mbere kugeza kuri Kiyovu Sports yayisoje iri ku mwanya wa nyuma.
1.Rayon Sports
Nubwo iyi
kipe yasoje imikino ibanza iri kumwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota
36 ariko ntabwo byayibujije gusinyisha abakinnyi bashya aho ku wa Gatanu yatangaje ko yasinyishije bane. Abo ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Amavubi
,Abeddy Biramahire wakiniraga Clube Ferroviário de
Nampul yo muri Mozambique, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent n’Umunya-Mali
Souleymane Daffé ukina hagati yugarira, wakiniraga Provenance de Salitas yo
muri Burkina Faso.
Yasinyishije
kandi rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée-Bissau wakiniraga Benifica Sporting
Clube de Bissau y’iwabo, wahawe amasezerano y’umwaka umwe n’igice.
Iyi kipe yambara
ubururu n’Umweru kandi yanarekuye bamwe mu bakinnyi yari isanganywe aribo; rutahizamu
ukomoka muri Uganga,Charles Bbale werekeza muri Maroons FC y’iwabo,Rudasingwa
Prince wagiye muri AS Kigali na myugariro w’ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie
watijwe muri Vision FC.
2. APR FC
Ikipe y’Ingabo z’igihugu nayo yasinyishije abakinnyi bane bashya aho ku
ikubito yahereye ku Bagande aribo Denis Omedi wakinaga muri Kitara FC na Hakim
Kiwanuka wakiniraga SC Villa.
Iyi kipe yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Burkina
Faso, Cheikh Djibril Ouattara waherukaga gutandukana na JS Kabylie yo
muri Algeria ndetse yongera kugarura Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’,
wari warasezerewe.
Iyi kipe yambara umukara n’umweru ariko yagize n’abakinnyi irekura aribo; Abanya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo. Yanatije Kategaya Elie muri Vision FC na Ishimwe Jean-René muri Marines FC.
Sheikh Djibril Outtara wasinyiye muri APR FC
Hakim Kiwanuka nawe yasinyiye APR FC muri Mutarama
3. AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali yasoje imikino ibanza ya shampiyona
iri ku mwanya wa 3 nayo yongeyemo abakinnyi bane bashya aribo Haruna Niyonzima wari wongeye
kuyisubiramo ku nshuro ya gatatu, abakinnyi babiri bakomoka i Burundi, ari bo
Nibikora Arthur na Jospin Nshimirimana wasinyishijwe na Kiyovu Sports ariko
akayivamo adakinnye kubera ibihano yafatiwe na FIFA.
Iyi kipe y’abanyamujyi kandi ku wa Gatanu yasinyishijwe Rudasingwa
Prince wakiniraga ikipe ya Rayon Sports.
4.Police FC
Ikipe ya Police FC itaritwaye neza mu mikino ibanza ya
shampiyona nk'uko abantu bari babyiteze ntabwo yigeze isinyisha abakinnyi benshi
dore ko yongeyemo Byiriringiro Lague wifuzwaga an Rayon Sports gusa.
5. Gorilla FC
Gorilla FC y’umuherwe Mudaheranwa Hadji nayo
yongeyemo amaraso mashya nyuma y'uko isoje imikino ibanza ihagaze neza dore ko
yasoreje ku mwanya wa 5. Yongeyemo abakinnyi 3 aribo Umunyarwanda Nsanzimfura
Keddy, Yipoh Ali Sally ukomoka muri Cameroon wasinye amasezerano y’imyaka ibiri
n’igice na Ndikumana Landry ukomoka mu Burundi nawe akaba yarasinye amasezerano
y’imyaka ibiri n’igice.
6.Rutsiro FC
Rutsiro FC yasoreje ku mwanya wa 6 ku rutonde
rwa shampiyona yo yaremye isoko ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo aho yasinyishije abakinnyi babiri muri iki gihugu aribo Ndusha Shabani
Musa wakiniraga Al Massafi yo muri Iraq na Sanga Balende ukina asatira izamu
anyuze mu mpande.
7.Mukura VS
Mukura VS yo mu Karere ka Huye nyuma yo kurangiza imikino ibanza
itsinda Rayon Sports nayo yagiye ku isoko isinyisha abakinnyi batatu aribo Umurundi
Destin Exaucé Malanda wakiniraga Amagaju FC, Ayilara Samson Oladosu wakiniraga
Setraco FC yo muri Ghana na yitwa Nsabyumuremyi Mussa.
Samson Oladosu wasinyiye Mukura VS
Malanda Destin yasinyiye Mukura VS muri Mutarama
8.Amagaju FC
Nyuma y'uko iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe isoje imikino
ibanza ya shampiyona itsinda APR FC ndetse ikayisoza iri no ku mwanya wa 8 nayo
yagiye ku isoko isinyisha abakinnyi 5. Abo ni Bosuandole
Bokwala, Kwadravelle Innocent, Wesunga Nasuru, Kasereka Musayi bo muri RDC n’Umunyarwanda
Twizeyimana Innocent wakinaga muri Cote d’Ivoire.
9.Gasogi United
Gasogi United ya Kakoza Nkuliza Charles [KNC],yagiye ku isoko
isinyisha abakinnyi bane aribo Alioune Mbaye na Cheick Bamba Dialobakomoka muri
Senegal ,Umunyarwanda Kwizera Jean Luc
Jimmy na Eloundou Ngono Guy wari ayigarutsemo ku nshuro ya kabiri.
Iyi kipe yongeyemo aba bakinnyi nyuma y'uko
mbere yaho yari yatandukanye na Christian
Theodor Yawanendji Malipangou na Syntric Baloukoulou wo muri RDC.
10.Bugesera FC
Iyi kipe y’akarere ka Bugesera nayo yasinyishije abakinnyi batatu aribo;Ngendahimana Eric wakiniraga AS Kigali na Dushimimana Eric wari muri La Jeunesse n’umunyezamu Habineza François wavuye muri Etoile de l’Est yo muri shampiyona y’icyiro cya kabiri.
11.Musanze FC
Iyi kipe yo mu karere ka Musanze yo yasinyishije abakinnyi batatu aribo;Owusu Osei, Batte Sheif wakiniraga Sofapaka yo muri Kenya na Rashid Mchelenga wakinaga muri Kenya FC.
12.Etincelles FC
Etincelles FC ibarizwa mu karere ka Rubavu yo
yasinyishije abakinnyi 3 aribo uwitwa
Denis na Edgard bakomoka muri Uganda ndetse na Mugheni Fabrice ukomoka muri Congo.
13.Marine FC
Iyi kipe nayo ibarizwa mu karere ka Rubavu nayo
yongeremo abakinnyi batatu aribo Ishimwe Jean René yatijwe na APR FC,undi
rutahizamu yatijwe na Intare FC ndetse n’undi mukinnyi umwe yazamuye mu ikipe
yabo y’abato.
14. Muhazi United
Muhazi United FC yo mu Ntara y’Iburasirazuba yasinyishije abakinnyi bane aribo Umunya- Ghana, Joseph Otu, Potty Masimango ukomoka muri Congo,Shaka Tresor ukomoka mu Burundi na myugariro w’umunyarwanda Bishira Latif.
Mosimango Fiston yasinyiye Muhazi United muri Mutarama
15. Vision FC
Vision FC ni imwe mu makipe yiyubatse cyane ku isoko ry’igura n’igurisha
ku bakinnyi muri Mutarama 2025 aho yinjije abakinnyi batanu. Abo ni rutahizamu
w’Umunya-Uganda Musa Esenu wigeze gukinira Rayon Sports, Kategaya Elie
wakiniraga yatijwe na APR FC,Zabibo Pascal Djobi, Ishimwe Ganijuru Elie yatijwe
na Rayon Sports na Nuka Leteh Mighty wo
muri Nigeria.
Iyi Kipe izagaruka mu mikino yo kwishyura ya shampiyona irwana no kudasubira mu cyiciro cya kabiri dore ko yasoje ibanza iri ku mwanya wa 15 n’amanota 12.
Urucaca rufite akazi gakomeye mu mikino yo kwishyura ko kugira
ngo izarebe uko yarwana no kutamanuka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri
dore ko kugeza ubu iri kumwanya wa nyuma n’amanota 12.
TANGA IGITECYEREZO