Nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri ahindutse umubyeyi, Sheebah yahishuye uko byari bimeze ubwo yajyaga kwibaruka n’uko yiyumva ubu, asaba abagabo kwita ku bagore bababyarira kuko bakwiye kubahwa.
Umuhanzikazi wo muri
Uganda Sheebah Karungi,yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram
amashusho agaragaza uko byari byifashe ubwo yajyaga kwibaruka imfura ye, Amir
[Little Bird ku mbuga nkoranyambaga], n'amatsiko yari afite yo na we nyuma
y'amezi icyenda amutwite.
Mu butumwa bwe, uyu
muhanzikazi yagize ati: "Mbega ibihe! Ntabwo nashobora gushyira
amarangamutima yanjye mu magambo. Kuba umubyeyi byampinduye mu buryo ntanashobora
gusobanura, niyumva nk'umuntu mushya burundu."
Ni amagambo yifashishije
yifuriza imfura ye isabukuru nziza y'amezi abiri, aboneraho no guhereza
icyubahiro ababyeyi bagenzi be, ari nako asaba ababyeyi b'abagabo kubaha
abagore babo bihanganira guca mu mvune zose bakababyarira.
Ati: "Ku babyeyi
bose bari hanze aha, ndabubaha cyane. Kandi ku babyeyi b'abagabo, nyamuneka
mwite ku bababyariye uko mushoboye, nibura nibyo mwashobora gukora".
Muri aya mashusho, yavuze
ko yari afite amarangamutima avanze, arimo ay'ibyishimo byinshi byo guhura
n'imfura ye ndetse n'ay'ubwoba bw'uko atari azi uko biraza kugenda ngo abashe
kwibaruka.
Inkuru yo kubyara kwa Sheebah
Karungi, iri mu zagoranye kugira ngo imenyekane ndetse byaravuzwe ariko amara
igihe abyamaganira kure. Nyuma mu Ukwakira umwaka ushize nibwo yabyemeje.
Yaje kwibaruka mu Gushyingo 2024.
Sheebah yabaye igihe
kinini mu Rwanda ndetse yabaye umubyinnyi ahitwaga kwa Nyira Rock.
Sheebah Karungi yavuze ko nyuma y'amezi abiri yibarutse yahindutse umuntu mushya
Yasabye abagabo kwita ku bagore bababyarira kuko ari abo kubahwa
Sheebah akunze kugaragaza ko uyu mwana yaje ari umugisha udasanzwe mu buzima bwe
TANGA IGITECYEREZO