Kigali

Nzaba ndi umuhanzi uteye ishema Abanyarwanda – Nexus Adam uhanganye no kubaka izina - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/02/2025 12:33
0


Uko bwije n'uko bucyeye, u Rwanda rwunguka impano nshya by'umwihariko mu muziki. Nexus Adam, ni umwe mu bahanzi bashya ariko bafite inzozi zo kugera no ku rwego mpuzamahanga mu myaka iri imbere.



Ubusanzwe amazina ye, ni Abayisenga Ngabo Cedric gusa akoresha Nexus Adam mu muziki. Kimwe n'abandi bose bakizamuka, arifuza kugeza kure impano ye, ari nayo mpamvu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ajee [Mine], isa nk'aho ari nayo imwinjije neza mu muziki.

Aganira na Inyarwanda, uyu musore yasobanuye ko impamvu yahisemo gukora umuziki ari uko awukunda kandi akaba abona ko abishoboye.

Ati: "Ibyo byatumye numva ngomba gukora umuziki, kandi erega ibi ni umuhamagaro. Ndabizi muzatungurwa! Gusa ubu nta bidasanzwe navuga ahubwo reka muzabyibonere."

Abajijwe inzozi afite mu myaka itatu iri imbere, Nexus Adam yagize ati: "Nibinkundira nzaba nkiri umuhanzi ariko uzwi n'Abanyarwanda. Gusa bitewe n'ubushobozi niyumvamo biranashoboka ko naba maze kuba umuhanzi uzwi n'uyu mugabane wose cyangwa Isi muri rusange. Muri macye nzaba ndi umuhanzi uteye u Rwanda n'Abanyarwanda ishema."

Indirimbo  nshya Nexus yashyize hanze, ni indirimbo ivuga ku buryo bwiza umuhungu yakambwiye cyangwa yakeretsemo umukunzi we uburyo ari ingenzi mu buzima bwe.

Yaboneyeho no gusaba abantu gufata umwanya bakumva iyi ndirimbo bitonze kuko 'buri jambo ryose riba ririmo rifite igisobanuro kandi ryafasha uryumva.'

Nexus Adam yaboneyeho no gushimira abakomeje kumushyigikira muri uru rugendo, asaba n'abandi bose gushyigikira impano ye mu buryo bwose kuko na we adateze kubatenguha ku kubaha umuziki mwiza.

Umuhanzi Nexus Adam uhanganye no kubaka izina yashyize hanze indirimbo nshya

Afite inzozi zo kuba umuhanzi udasanzwe mu myaka itatu iri imbere

">Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Nexus Adam

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND