Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Intwari nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC ku mukino wa nyuma kuri penaliti 5-3.
Kuri uyu wa Gatamdatu itariki ya 1 Gashyantare 2025 ikipe ya Rayon Sports WFC yakinnye n’indahangarwa WFC umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.
Ni Umukino
waranzwe no guhangana ku mpande zombi. U gioce cya mbere ikipe ya Rayon Sports
yari iyobowe na rutahizamu Akimana
Angelique yatakanye imbaraga zidasanzwe ariko umuzamu wa Indahangarwa na b
amyugariro bayo bakora akazi kabo neza cyane.
Igice
cyambere cyaranzwe no guhangana ku mpande zombie cyarangiye amakipe yombi
anganya 0-0. No mu gice cya kabiri rwabuze gica maze umukino urangira urangira
bikiri ubusa ku busa.
Nyuma y’uko
umukino urangiye rwabuze gica hongeweho iminota 30 ya kamarampaka maze nayo
rubura gica biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti
Ubwo amakipe yombi yari agiye gukizwa na penaliti, Rayon Sports yatsinze penaliti 5 kuri Enye za Indahangarwa nyuma y’uko indahangarwa zananiwe gutsinda penaliti ya kabiri.
Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy'Intwari
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Indahangarwa WFC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports WFC
Amafoto yaranze umukino wahuje Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC
Amafoto ya Rayon Sports imaze gutsinda Indahangarwa muri penaliti
TANGA IGITECYEREZO