Kigali

Diamond Platnumz yashyize hanze indirimbo nshya

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:2/02/2025 13:04
0


Umuhanzi Diamond Platnumz yasohoye indirimbo nshya 'Nitafanyaje' yibanda ku gahinda umuntu aterwa no kutagera aho yifuza no k'uwo yifuza cyane cyane mu rukundo



Mu ndirimbo ye nshya "Nitafanyaje", Diamond Platnumz avuga inkuru y’umutima ku nzozi ze, irimo urukundo, intambara n’imihigo itagezweho kubera impamvu zitandukanye. Iyi ndirimbo ikoze mu buryo bubyinitse, kandi iri mu njyana ya Singeli na Vanga.

Muri aya magambo yuje agahinda, Diamond avuga ku bubabare bwo gukorerwa ivangura n’imiryango ndetse n'ibibazo byo kutageza ku byifuzo by’abaturage n'iby’imiryango.

Uyu muhanzi Diamond Platnumz  yari yamaze iminsi ashyize hanze iyitwa  Holiday yakunzwe na benshi cyane cyane mu gihe cyo gusoza no gutangira umwaka 2024-2025.

Diamond platinumz yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nitafanyaje" 

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND