FPR
RFL
Kigali

Taylor Swift yanenze Kanye West na Kim Kardashian kubera ibyo bamukoreye bikamugiraho ingaruka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/12/2023 10:37
0


Umuhanzikazi Taylor Swift, yanenze Kanye West n'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian, bafatanyije kumusebya no kumutangazaho ibinyoma byamugizeho ingaruka zikimukurikirana nyuma y'imyaka 7 babikoze.



Ku bakurikirana imyidagaduro yo mu mahanga, bazi urwango rumaze igihe kinini ruri hagati ya Kanye West n'umuhanzikazi Taylor Swift. Kuva mu 2009 aba bombi barebanaga ay'ingwe gusa byaje gufata indi ntera mu 2016 ubwo umuraperi Kanye West yasohoraga indirimbo yise 'Famous' yibasiyemo bikomeye Taylor Swift ndetse n'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian akongeraho ibye.

Muri iyi ndirimbo Kanye West yumvikanye avugaho amagambo y'ibitutsi kuri Taylor Swift bari basanzwe batumvikana ndetse anongeraho avuga ati: ''Nubwo njye na Taylor tutumvikana, ndumva dukwiye kuryamana, kuberako namugize icyamamare''. Aha yashakaga kuvuga ko kuba batabanye neza bitababuza kuryamana ndetse ko mu 2009 ubwo yamusagariraga ku rubyiniro byatumye amenyekana.

Kanye West yakoze indirimbo isebya Taylor Swift, maze mu mashusho yayo amwerekana baryamanye

Ntibyagarukiye aho kuko Kanye West yahise asohora amashusho y'iyi ndirimbo amugaraza ari kwishimishanya mu buriri na Taylor Swift (ibintu bitabayeho ahubwo yari Edit). Ibi byarakaje uyu muhanzikazi amusaba ko yahindura iyi ndirimbo kuko ntaburenganzira yari afite bwo kumukoresha mu ndirimbo  yamuhaye.

Ibi Taylor Swift yabyamaganiye kure ndetse anasaba Kanye West ko yahindura iyi ndirimbo 'Famous' yatumye aba iciro ry'imigani mu 2016

Icyo gihe Kim Kardashian wari umugore wa Kanye West yahise atangaza ko Taylor Swift ari umubeshyi kuko ariwe wahaye uburenganzira Kanye bwo kumuririmbaho. Yasohoye amajwi ya telefoni yumvikanamo ijwi rya Taylor Swift yemerera uyu muraperi kumuvuga mu ndirimbo kabone nubwo yaba ari kumuvuga nabi. Ibi ariko Taylor Swift yabyamaganiye kure avuga ko ayo majwi atari aye ahubwo ko Kim Kardashian yakoresheje ijwi ry'umuntu bavuga kimwe.

Icyo gihe Kim Kardashian yavuze ko Kanye atarengereye kuko ngo ibyo yakoze yabiherewe uburenganzira na Taylor Swift

Kuri ubu Taylor Swift yongeye kubigarukaho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Time Magazine, nyuma y'uko  cyamugize umuntu w'umwaka 'Person Of The Year', uyu muhanzikazi yagarutse ku bintu byangije isura ye mu muziki avuga ko Kanye West na Kim Kardashian babigizemo uruhare mu kumwangiriza isura.

Time Magazine yagize Taylor Swift umuntu w'umwaka, 'Person Of The Year'

Yagize ati: ''Imyaka ishize ari 7 ariko n'ubu ingaruka z'ibyo Kanye na Kim bakoze ziracyangeraho. Benshi bamfashe nk'umubeshyi, abandi bamfata nk'umukobwa utiha agaciro wakwemera kuryamana n'umugabo wamusebeje ku mugaragaro. Ntabwo nigeze ntekereza ko inshuti yawe yakubeshyera kuriya. Kim yari inshuti yanjye nkunda gusa yarambabaje ubwo yavugaga ko arinjye wabahaye uburenganzira bwo kuntuka mu ndirimbo''.

Taylor avuga ko abantu bamufashe nk'umubeshyi kubera ibyo Kanye na Kim bakoze bikamusebya

Taylor Swift yakomeje agira ati ''Ibintu Kanye na Kim bankoreye byatumye ntakariza ikizere inshuti zanjye kuko numvaga nazo zazabikora. Byatumye mara igihe ntakoresha imbuga nkoranyambaga kuko aho narebaga hose nabonaga amashusho yanjye na Kanye West mu buriri. Natumiwe kenshi mu birori nkanga kubijyamo kuko ntashakaga guhura n'abantu ngo babimbazeho''.

Nyuma y'imyaka 7 ibi bibaye, Taylor Swift yagaye Kanye West wafatanije na Kim Kardashian mu kumusebya

Uyu muhanzikazi wagizwe uwa mbere witwaye neza mu 2023, yasoje agaya aba bombi, agira ati: ''N'ubu ndacyabagaya kuko ibintu bankoreye byanyangije. Yaba mu mitekerereze no mu mwuga wanjye. Ndabizi ko njye na Kanye tutari inshuti ariko sinumvaga ko yakora ibintu nkabiriya. Kim Kardashian yarantengushye nk'inshuti nizeraga. Bombi bari mu bantu batumye ngira ibibazo mu mwuga wanjye''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND