Kigali

Sudani: Abasaga 70 biciwe mu gitero cyagabwe ku ivuriro na drone ya RSF

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/01/2025 17:45
0


Umuyobozi wa OMS arasaba guhagarika ibitero birimo kwibasira amavuriro muri Sudani nyuma y'aho abasaga 70 bishwe mu gitero cya drone, cyagabwe n’umutwe wa RSF mu gace ka Darfur y’Amajyaruguru.



Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ko ibitero bigabwa ku bakozi n’ibigo by’ubuvuzi muri Sudani bihagarara, nyuma y'uko drone igabye igitero ku bitaro byo mu gace ka Darfur y’Amajyaruguru, ikica abantu basaga 70 n’abandi benshi bagakomereka nk'uko tubikesha Eastleigh Voice

Tedros abicishije ku rubuga rwa X nyuma y’igitero cyabaye ku wa Gatanu yaranditse ati: "Ibi bitaro bikomeje kwibasira ibitaro byo mu mujyi wa El Fasher, bizwi nka Saudi Teaching Maternal Hospital, bitanga serivisi zirimo ubuvuzi bw'abagore n'abana, indwara z'imbere mu mubiri, kubaga, ni ikigo cyita ku bana bafite imirire mibi. 

Dukomeje gusaba ko ibitero byose birimo kwibasira ubuvuzi bihagarara muri Sudani, kandi ko ibyangiritse bisanwa byihuse kugira ngo serivisi zisubukurwe." 

Intambara hagati y’igisirikare cya Sudani na Rapid Support Forces (RSF), yatangiye muri Mata 2023 kubera kutumvikana ku buryo izi ngabo zakwivanga mu kuyobora Sudani.

Iyi ntambara imaze guhitana ibihumbi by’abantu, ikura abagera kuri miliyoni 12 mu byabo, ituma abarenga miliyoni 24.6 bajya mu nzara ikabije, bangana na 50% by’abaturage bose ba Sudani nk'uko bivugwa na Africanews

Guverineri wa Darfur, Mini Minnawi, yatangaje ko drone ya RSF yibasiye ibitaro byakira indembe mu mujyi wa El Fasher, yica abarwayi barimo abagore n’abana. 

Mu gihe intambara igikomeje kwiyongera, Sudani y’Amajyepfo yahagaritse imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’iminsi 30, mu rwego rwo kwirinda ko ubwicanyi bwakwirakwira kubera amashusho y’abaturage ba Sudani y’Amajyepfo biciwe muri Sudani (Sudani ya Ruguru). 

Amavuriro akomeje kw'ibasirwa cyane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND