Kigali

M23 yafashe Umujyi wa Goma,isaba abaturage kurangwa n'ituze

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/01/2025 7:25
0


Abarwanyi b'Umutwe wa AFC/M23 batangaje ko bamaze gufata Umujyi wa Goma, babwira Ingabo za FARDC gushyira intwaro hasi ndetse basaba n' abaturage b'uyu mujyi kurangwa n'ituze.



Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe washyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.

Muri iri tangazo M23 yavuze ko " Igihe ntarengwa cy'amasaha 48 cyari cyahawe FARDC cyarangiye bityo ko Ingabo zose za FARDC zigomba gushyikiriza MONUSCO ibikoresho byose bya gisirikare kugira ngo bishyirwe mu bubiko. Ikindi abasirikare bose bagomba guhurira kuri Stade de l'Unité bitarenze 03:00. Nyuma y'iyo saha umujyi wa Goma uraba ugenzurwa n'umutwe wacu."

Wavuze ko kandi guhera ubu, ibikorwa byo mu kiyaga birahagaritswe kugeza igihe uzatangira andi mabwiriza. 

Aba barwanyi kandi basabye abaturage bo mu mujyi wa Goma ituze, bati" Abaturage, mutuze: Turahamagarira abatuye Goma bose gutuza. Kubohora umujyi wa Goma byakozwe neza, nta gikuba cyacitse, umutekano wose turawubumbatiye".

Tariki ya 23 n’iya 24 Mutarama 2025, M23 yateguje ko ifite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma, kugira ngo uhagarike akababaro abawutuyemo batewe na Leta ya RDC. Yamenyesheje abazayitambika ko izahangana na bo.

Itangazo rya M23 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND