Kigali

M23 yafunze ikirere cya Goma, isaba ingabo z'amahanga zifatanyije na FARDC kureka kwica abaturage

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/01/2025 14:23
0


Umutwe wa M23 watangaje ko ikirere cya Goma gifunzwe, unasaba ingabo z'amahanga zifatanyije na FARDC, kurekeraho kwica abaturage ndetse zigahita ziva ku butaka bw'icyo gihugu.



Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025. M23 yagize iti: "Ikirere cy’Umujyi wa Goma ubu kirafunze. 

Ihuriro ry’ingabo rirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa riri gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma mu gutwara ibisasu byo kwica abaturage b’abasivili.”

Uyu mutwe kandi wasabye ingabo z'u Burundi (FNDB), iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), ndetse n’iz’ibisirikare byigenga (MPC) Ajemira guhagarika kwica abaturage, ndetse zigahita ziva no ku butaka bwa RDC.

Hashize iminsi imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’izo bifatanyije zirimo SAMIRDC, ingabo z’u Burundi, iza MONUSCO n’imitwe bifanyije irimo FDLR na Wazalendo, ibera mu bice bikikije Umujyi wa Goma ndetse byinshi M23 yamaze kubyirukanamo ingabo za Leta.

Tariki ya 23 n’iya 24 Mutarama 2025, M23 yateguje ko ifite umugambi wo gufata Umujyi wa Goma, kugira ngo ihagarike akababaro abawutuyemo batewe na Leta ya RDC. Yamenyesheje abazayitambika ko izahangana na bo.

Itangazo rya M23






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwihanganye syrile 5 hours ago
    M 23 jye nyirinyuma numutima wange wose kuko iharanirubumwe bwabaturage bakongo kisekedi toka
  • Naja16 hours ago
    Congo iAcibwime ibihugu bibiri



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND