Kigali

Hyguette na Cynthia bo guhangwa amaso muri Gospel basohoye indirimbo yashibutse ku buhamya – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/01/2025 10:31
0


Abana b'impanga, Hyguette na Cynthia batangiranye umwaka ingamba nshya, bashyira hanze indirimbo nshya bise 'Waratwibutse' ishingiye ku buhamya bwabo bukubiyemo ibyo Imana yabakoreye kuva batangira uyu murimo kugeza ubu.



Uko bwije n'uko bukeye, umuziki wo kuramya no guhimbaza urushaho kugenda waguka ari nako wunguka impano nshya. Ni muri urwo rwego abana b'impanga biyemeje guhuza imbaraga bakaza gushyira itafari ryabo ku iterambere ry'uyu muziki ufasha imitima ya benshi.

Itsinda rya Hygette na Cynthia, ni abana b'impanga bavutse mu 2007, bisobanuye ko bafite imyaka 18 gusa y'amavuko. Bavuka mu muryango w'abana 10, bakaba bakomoka mu Ntara y'Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu. Uyu munsi, bombi baracyari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w'ayisumbuye.

Gakuru muri izi mpanga, yitwa Ishimwe Hygette, mu gihe gatoya ari Ahishakiye Cynthia. Urukundo bakunda umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni rwo rwasunikiye aba bana basengera mu Itorero rya ADEPR gufata icyemezo cyo kwiyunga kuri bagenzi babo basanzwe bakora uyu muziki mu buryo bwa kinyamwuga.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Ishimwe Claude [Mpayana World] ufasha aba bana ari na we wabandikiye indirimbo nshya bashyize hanze bise 'Waratwibutse,' yavuze ko inganzo y’iyi ndirimbo ‘yaturutse kure twabyita nk’ubuhamya urebye Imana yakoze byinshi bikomeye kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ubu.’

Igitero cya gatatu cy’iyi ndirimbo kiravuga ngo “komera wowe ufite ibikugoye dore uwiteka ari muruhande rwawe wizerere muri we n’ibisigaye azabikora. Nta mpamvu yo kwiheba.”

Claude ureberera aba bana umunsi ku wundi, yabwiye InyaRwanda ko mu myaka itanu iri imbere abona bazaba ari abahanzi bahagaze neza mu Rwanda no hanze yarwo ‘hamwe no gusenga Imana yabavuzeho byinshi.’

Yasabye abakunzi ba Hyguette na Cynthia kwitega indirimbo nyinshi kandi nziza babahishiye muri uyu mwaka, abasaba kubashyigikira mu buryo bwose, haba mu kubasengera, kubaha ubufasha bufatika no kureba ibihangano byabo.

bakaba basaba abantu bose kubashyigikira mu buryo bwose bareba indirimbo yabo ya mbere yamaze kugera ku muyoboro wabo wa YouTube.

Iyo uganiriye na Hygette na Cynthia bafite intumbero yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka, wumva ko ari abana bafite intego nziza ndetse bifuza kugera kure, cyane ko bavuga ko bafatira urugero ku muhanzikazi Aline Gahongayire ndetse n'itsinda ry'abana b'abakobwa bamaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rya Vestine na Dorcas.

Itsinda rya Hygette And Cynthia ryatangiye kuririmba mu mwaka wa 2022 batangira bakunda kuririmba indirimbo z’abandi ndetse no mu makorali atandukanye. Mu mwaka ushize wa 2024, ni bwo bashatse kubitangira ku giti cyabo ari no muri ubwo buryo bashyize indirimbo yabo ya mbere bise ngo “Ni Wowe” yasohokanye n'amashusho yayo.

Aba bana b’abakobwa bavuga ko bakuze bakunda kuririmba ariko bakagira imbogamizi z’ubushobozi kuko barebaga imbaraga n’amikoro bisaba bakabona batazabibona ariko abantu bakomeza kubatera imbaraga bababwirako bafite ijwi ryiza.

Umubyeyi wabo [Nyina] uzwi nka Mama Ngabire uzwiho impano y’ubuhanuzi, yakomeje kubasengera no kubashyigikira uko ashoboye afatanije n’umuryango kugeza igihe babamuritse nk’impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Aba baririmbyi babarizwa mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Mbugangari ku mudugudu wa Ebenezel bakaba ari abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba.


Hyguette na Cynthia batangiye umwaka bashyira hanze indirimbo nshya

Ni abana batanga icyizere cy'ejo hazaza h'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Indirimbo bashyize ahagaragara ikubiyemo ubuhamya bw'ibyo Imana yabakoreye

Bafite inzozi zo gutera ikirenge mu cya Vestine na Dorcas

Ishimwe Claude [Mpayana World] ureberera aba bana yavuze mu myaka itanu iri imbere bazaba ari abahanzikazi beza mu gihugu

">Kanda hano urebe indirimbo Hyguette na Cynthia bise 'Waratwibutse'

"> 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND