Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Goodluck Gozbert, ukora umuziki wa Gospel ndetse wamamaye mu ndirimbo "Wastahili Sifa", yatwitse imodoka yahawe na Nabli Geor Davie, avuga ko iyi mpano itari mu murongo w'Imana.
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Goodluck Gozbert, yagaragaye mu mashusho atwika imodoka ya Mercedes Benz yahawe na Nabii Geor Davie, umuyobozi w'Itorero Ngurumo ya Upako. Ni imodoka yahawe mu mwaka wa 2021, ariko kuva icyo gihe, ibikorwa bye bya muzika byatangiye gucumbagira.
Iyi nkuru yatumye abantu benshi bibaza byinshi, bamwe bakibaza niba hariho isano hagati yo gushyira mu muriro iyo modoka no gusubira inyuma kwe mu muziki. Abandi bavugaga ko bishobora kuba ikimenyetso cy'impinduka zikomeye mu buzima bwe, mu gihe abandi batekereza ko hari ibindi bibazo byihishe inyuma y'iki gikorwa.
Goodluck Gozbert uzwi mu ndirimbo "Hauwezi kushindana" kugeza ubu impamvu itangazwa yamuteye gutwika iyi modoka, yavuze ko iyi mpano yakiriye yasanze itari mu murongo w'Imana. Ibi byatumye benshi bibaza niba akeka ko iyi mpano yaba irimo ibyatumye adakomeza gutera imbere mu bikorwa bye bya muzika.
Aya makuru ajyanye n'iki gikorwa yatumye abantu batandukanye bashaka bavuga menshi kuri iki gikorwa yakoze, harimo na bamwe mu bakora mu mategeko bakomeje kuvuga ko ibyo yakoze bigize icyaha.
Basobanura ko gutwika umutungo waba ari uwawe cyangwa uw'abandi bihanishwa igihano cyo gufungwa imyaka itari mike muri Tanzania. Bikaba bivugwa ko uhamwe n'iki cyaha afungwa hagati y'imyaka 5-10.
Iki gikorwa cyatangaje benshi, bamwe bibaza ukuntu impano umuntu uwo ariwe wese yahawe ayifata neza ariko uyu muhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba yayishyize mu muriro, igikorwa cyagawe na benshi.
Goodluck Gozbert, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatwitse imodoka yahawemo impano
Nabii Geor Davie, umuyobozi w'Itorero Ngurumo ya Upako wahaye impano y'imodoka Goodluck Gozbert muri 2021
REBA INDIRIMBO YA GOODLUCK GOZBERT WATWITSE IMPANO YAHAWE Y'IMODOKA
TANGA IGITECYEREZO