Abanyamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye by'isi bateraniye i Roma kuva ejo kuwa Gatanu kugira ngo bifatanye mu kwizihiza umunsi wabo no kurebera hamwe akamaro k'itangazamakuru mu iyobokamana.
Inkuru dukesha Catholic World Report ivuga ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, ukaba n'umunsi wa kabiri w'ibi birori bikomeye dore ko bizitabirwa na Papa Francis, watangijwe no kunyura mu muryango w'Impuhwe z'Imana muri Bazilika ya Mutagatifu Petero Intumwa, mu rwego rwo kuzirikana ko Kiliziya iri kwizihiza umwaka w'impuhwe.
Abanyamakuru banyuze mu muryango w'Impuhwe
Nyuma y'iki gikorwa, abanyamakuru bateraniye mu Salle Paul VI, aho bakurikiranye ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kumenya neza inshingano zabo nk'abanyamakuru.
Hateganyijwe ko bazahura na Papa Fransisiko, bakaganira ku ruhare rw'itangazamakuru mu kubaka isi irangwa n’imbabazi n’urukundo. Ibi birori bigamije gushishikariza Abanyamakuru, kongera umuhate mu guteza imbere isi, no kwamamaza urukundo muri rusange.
Abanyamakuru baturutse hirya no hino ku Isi bari guhabwa ibiganiro, binateganyijwe ko bazahura na Papa Fransisiko
TANGA IGITECYEREZO