Ikipe ya Arsenal yanganyije na Aston Villa ibitego 2-2 mu mikino yo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, ikomeza gushidikanywaho.
Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa moya n'iminota 30 kuri Emirates Stadium. Arsenal yatangiranye umukino imbaraga zidasanzwe isatira cyane dore ko ku munota wa 4 gusa yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Declan Rice yarahinduye usanga Gabriel Martinelli ashyiraho umutwe ariko Emiliano Martinez aratabara.
Mu minota 15 Aston Villa nayo yatangiye kwinjira mu mukino ikanarema uburyo ariko rutahizamu wayo,Ollie Watkins nta bubyaze umusaruro. Umukino wakomeje Arsenal isatira cyane ishaka igitego gusa umunyezamu wa Aston Villa nawe akaba ibamba.
Bigeze ku munota wa 35 ikipe y'abarashi yaje ku kibona ku mupira Leandro Trossard yarahinduye imbere y'izamu maze Gabriel Martinelli ashyiraho ukuguru umuzamu arwana nawo mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye Aston Villa itsinzwe 1-0.
Mu gice cya kabiri Arsenal yaje ikomereza aho yari yasoreje mu gice cya mbere ndetse ku munota wa 54 ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Kai Havertz ku mupira yarahawe a Leandro Trossard.
Aston Villa wabonaga nta bimenyetso itanga byo kwanduza izamu rya Arsenal yaje kubikora ku munota wa 60 ku gitego cya Youri Tielemans ahawe umupira na Lucas Digne.
Ku munota wa 68 iyi kipe itozwa na Unai Emery yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Ollie Watkins ku mupira yarahawe na Matty Cash.
Nyuma yo kwishyurwa ikipe ya Arsenal yasatiriye cyane ishaka igitego cy'intsinzi ndetse hari naho yari yakibonye ku ishoti ryari rirekuwe na Mikel Merino maze Kai Havertz arikoraho rijya mu izamu ariko umusifuzi aza gusanga uyu rutahizamu yakojejeho intoki aracyanga.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, Arsenal ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri n'amanota 44 mu gihe Aston Villa yo yahise ijya ku mwanya wa 7 n'amanota 36.
Arsenal yanganyije na Aston Villa
TANGA IGITECYEREZO