Kigali

Darwin Nunez yatabaye Liverpool imbere ya Brentford

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/01/2025 19:11
0


Umunya-Uruguay Darwin Nunez yatabaye ikipe ye ya Liverpool ayifasha gutsinda Brentford mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa kumi n'imwe kuri Gtech Community Stadium. Liverpool niyo yatangiye umukino ihererekanya neza umupira ariko ku munota wa 4 Brentford yari itunguranye ku mupira mwiza Christian Norgaard yarahinduye neza imbere y'izamu maze Mikkel Damsgaard agiye gushyiraho amaguru birangira umucitse.

Liverpool yakomeje gusatira ndetse bikaba byashobokaga ko yabona igitego nkaho Ibrahim Konate yahaye umupira mwiza Luis Diaz asigaranye n'umunyezamu gusa ariko ashyiraho umutwe birangira umupira unyuze hepfo y'izamu.

Ku munota wa 34 Dominic Szoboszlai yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga guteza ibibazo gusa rikubita igiti cy'izamu. Ikipe ya Brentford yakomeje kurushwa cyane ariko ba myugariro bayo bakihagararo,igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyaje nabwo Liverpool isatira cyane abarimo Luis Diaz babona uburyo gusa kububyaza umusaruro bikaba aribyo biba ikibazo.

Ku munota wa 58 Brentford nayo yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira mwiza Bryan Mbeumo yari abonye ariko agenda gake bituma umupira bawukukuraho.

Liverpool yagiye ishaka uko yafungura amazamu bibarabura ariko bigeze mu minota y'inyongera Darwin Nunez wari winjiye mu kibuga asimbuye ayikura ku ngohi. 

Yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 90+1 ahawe umupira na Trent Alexander Arnold ndetse no ku munota wa 90+3 ahawe umupira na Harvey Elliot. Umukino warangiye Liverpool yari imaze iminsi itari kwitwara neza itsinze ibitego 2-0 ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 50 mu gihe Brentford yo iri ku mwanya wa 11 n'amanota 28.

Darwin Nunez yatabaye Liverpool ayifasha kwikura imbere ya Brentford 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND