Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale, yavuze ko impamvu yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano bafitanye ari kubera ko nta kintu afite cyo kubafasha muri uyu mwaka w’imikino.
Kuwa Gatanu ni bwo hagiye amakuru hanze ko uyu mukinnyi yandikiye Rayon Sports yagezemo mu mpeshyi ya 2023 ayisaba gutandukana nayo.
Charles Bbale aganira na InyaRwanda yavuze ko impamvu yahisemo kwandikira iyi kipe ayisaba gutandukana nayo ari ukubera ko nta kintu afite cyo kubafasha muri uyu mwaka w'imikino bijyanye n'ikibazo cy'imvune yagize.
Yagize ati: "Impamvu nandikiye Rayon Sports nyisaba gutandukana nayo ni ukubera ko nta kintu mfite cyo kuyifasha muri uyu mwaka w'imikino bijyanye n'ikibazo cy'imvune afite."
Yavuze ko iyi mvune ye izamara igihe kingana n'amezi abiri anavuga ko nta y'indi kipe imwifuza bitewe nuko yavunitse. Charles Bbale yavuze ko agifitanye amasezerano na Rayon Sports azarangirana n'uyu mwaka w'imikino ndetse avuga ko nta bindi bibazo afitanye nayo.
Yagize ati: "Ndacyafitanye amasezerano na Rayon Sports azarangirana n'uyu mwaka w'imikino. Nta kibazo mfitanye na Rayon Sports,nabikoze gusa kubwo kugira ngo ngirire ineza ikipe."
Yanavuze ko akunda abafana ba Rayon Sports ndetse anabifuriza amahirwe masa.
Muri uyu mwaka w’imikino, Charles Bbaale yakinnye imikino mike ibanza ya shampiyona nyuma biza kurangira Fall Ngagne amufatanye umwanya ubanzamo.
Charles Bbale yandikiye Rayon Sports ayisaba gutandukana nayo
TANGA IGITECYEREZO