Kigali

Hamenyekanye abahanzi bazaririmba mu birori byo kurahira kwa Donald Trump

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:18/01/2025 13:03
0


Carrie Underwood, Village People na Nelly bari mu bahanzi bazaririmba mu birori byo kurahira kwa Perezida Donald Trump bizaba tariki 20 Mutarama 2025.




Umuhanzi Carrie Underwood, azaririmba indirimbo "America the Beautiful", ku itariki ya 20 Mutarama 2025, mbere y’uko Perezida watowe afata indahiro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Itsinda rya Village People, rizwi cyane kubera indirimbo “Trump dance", ryatangaje ku rubuga rwa Facebook ko rizaririmba mu bikorwa byinshi harimo ibyo kwizihiza intsinzi bizaba ku Cyumweru.

Undi mugoroba Village People izaririmbamo ni igitaramo cy’umunsi w'ibikorwa cyo gutegura inyubako, kizaba ku itariki ya 19 Mutarama, gitegurwa n’umuryango w’abanyapolitiki "Turning Point USA", uzanye abashyitsi barimo umuyobozi w’uwo muryango, Charlie Kirk, Visi Perezida watoranyije JD Vance, Tulsi Gabbard, Donald Trump Jr., Vivek Ramaswamy na Ben Shapiro.



Umuhanzi Lee Greenwood, azaririmba mu muhango wo kurahira nk’uko byatangajwe na Associated Press

Axios yatangaje ko hari n’abahanzi benshi bo mu njyana ya country bazaririmba mu birori bya Trump, barimo Jason Aldean na Rascal Flatts ku munsi wo gutangira inshingano, Kid Rock na Billy Ray Cyrus mu gihe cyo kwizihiza intsinzi.

Christopher Macchio, wataramiye smu bikorwa byinshi bya politiki by’abakandida ba "Republican" harimo n'ibiganiro byatanzwe na Trump mu gikorwa cya 2024 muri Madison Square Garden, azaririmba indirimbo y’igihugu "National Anthem" ku munsi wo kuwa Mbere, nk’uko abashinzwe imenyekanisha ibikorwa bye babitangaje.


Umuraperi Snoop Dogg ateganyijwe kuzaririmba mu “Inaugural Crypto Ball,” nk’uko ibiro byamakuru bya Wall Street Journal byabitangaje, ku itariki ya 17 Mutarama 2025 mu nyubako ya Andrew W. Mellon Auditorium i Washington, D.C.

Umuhanzi Gavin DeGraw, azaririmba muri "Starlight Ball" ku itariki ya 19 Mutarama, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byinshi, Trump akaba yitezwe kuzaba muri icyo gitaramo.

Igitaramo cya "Commander-in-Chief Ball"  kizaba tariki ya 20 Mutarama, kizanyuzwamo ijambo rya Trump, ndetse kizabamo umuhanzi w'icyamamare Parker McCollum.



Umuraperi Nelly, nawe ateganyijwe kuzaririmba mu “Liberty Inaugural Ball” ku itariki ya 20 Mutarama, aho Trump azaba yatanze ijambo, nk’uko CNN yabitangaje ishingiye ku masoko yizewe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND